AmakuruImikino

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports ashobora gukina ku mukino wa APR FC

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports ukomoka muri Brazil, Rafael da Silva FIFA yamaze kumuha icyemezo cyo gukinira mu Rwanda  kuri ubu ibi  byangombwa bya FIFA bimwemerera gukinira Rayon Sports byageze muri FERWAFA.

Kuri ubu Jonathan Rafael da Silva amaze ibyumweru hafi bibiri akora imyitozo muri Rayon Sports. Nyuma yo kubona iki cyangombwa, hasigaye umwanzuro wa FERWAFA kuko nirwo rwego rwonyine rusigaye ngo rumuhe ikarita yo gukinira ikipe ya Rayon Sports.

Jonathan Rafael da Silva uheruka kugurwa na Rayon Sports yamaze guhabwa icyemezo na FIFA kizwi nka ITC (International Transfer Certificate)ki mwemerera gukina umupira w’amaguru mu Rwanda.

Kuri ubu Umutoza wa Rayon Sports atangaza ko uyu rutahizamu mushya ashobora kumwifashisha ku mukino wishyiraniro  bafitanye na APR FC kuri  wa 12 Ukuboza 2018.

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports ukomoka muri Brazil, Rafael da Silva
Twitter
WhatsApp
FbMessenger