AmakuruImikino

Rutahizamu Babuwa Omoviare Samson yasezeye Sunrise FC n’abakunzi bayo

Rutahizamu mpuzamahanga ukomoka muri Nigeria, yasezeye ikipe ya Sunrise n’abakunzi ba yo, aho amaze imyaka iyinga ine abarizwa mu mujyi wa Nyagatare.

Mu butumwa bugaragara ku rubuga rwa Whatsap (Status) rw’uyu mukinnyi, yakoresheje ururimi rw’icyongereza asezera abakunzi ba Sunrise FC.

Babuwa yagize ati “Bidasubirwaho, umwaka w’imikino wa 2019/2020 urasubitswe, Murabeho Sunrise, urabeho Nyagatare. Ibihe byari byiza mu ntara y’ Iburasirazuba.”

Nyamara ibi yabikoze mu gihe ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na Minisiteri ishinzwe siporo mu nshingano zayo bitarafata umwanzuro wa nyuma ku bikombe bikinirwa mu Rwanda.

Biravugwa ko Babuwa Samson yifuzwa n’amakipe akomeye mu Rwanda arimo,’ Kiyovu Sports, AS Kigali, Rayon Sports ndetse na Musanze FC imaze igihe kitari gitoya imwifuza.

Babuwa we avuga ko afite gahunda yo kwerekeza hanze y’ u Rwanda nubwo atagaragaza ubushake bwo kuvuga igihugu agiye kwerekezamo, nkuko amaze iminsi abigarukaho mu bitangaza makuru.

Babuwa Omoviare Samson yageze muri Sunrise FC mu mpeshyi y’umwaka wa 2016, aho yabaye rutahizamu w’ibihe byose muri iyi kipe.

Nkuko Babuwa abivuga ati” ntabwo nzi neza umubare w’ibitego maze gutsindira Sunrise FC kuva nahagera, gusa aho shampiyona y’umwaka wa 2019-2020 yahagarariye, yari amaze gutsinda ibitego 15 mu mikino 23.

Babuwa ibi abikoze mu gihe byavugwaga ko ashaka ubwene gihugu bw’u Rwanda dore ko yanashakanye n’umunyarwanfa kazi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger