Amakuru

Rusizi: Umunyeshuri uherutse gukora ikizamini cya Leta bamusanze ku itanura yapfuye

Umusore wari uherutse kurangiza ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc-Commun) wari uherutse gukora ikizamini cya Leta gisoza iki cyiciro, basanze umurambo we hejuru y’itanura ry’amatafari riherereye mu Murene wa Gitambi mu Karere ka Rusizi.

Umurambo w’uyu musore witwa Uwineza Paul wari ufite imyaka 17 y’amavuko, bawusanze hejuru y’amatafari mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 01 Kanama 2021 mu Kagari ka Hangabashi mu Murenge wa Gitambi.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru, kivuga ko nyakwigendera ku munsi ubanziriza uwo basanzeho yapfuye ku itariki ya 31 Nyakanga yari kumwe na ba nyiri aya matafari ari bo Uzayisenga Gaston na Hagenimana Eliazard yaje kubasaba akazi.

Ubwo ngo cya kirundo cy’amatafari bagishyizemo umuriro bagamije kuyatwika bamaze gutaha ni bwo wa musore yacyuriye akoresheje urwego ku mpamvu zitaramenyekana, baje kugisura mu gitondo bamusanga hejuru yacyo yanegekaye, bamujyana mu Kigo Nderabuzima cya Mashesha, ahagera yapfuye.

Umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Mibirizi kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Ubuyobizi bw’Umurenge wa Gitambi bwemeje iby’aya makuru, buvuga ko byamenyekanye mu gitondo.Busaba ababyeyi kujya baba hafi y’abana babo, ndetse gugasaba abana kwitwararika ikibazo bafite bakakibwira ababyeyi babo.

Iyakaremye Jean Pierre Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, yagize ati “Ayo makuru ni yo twayamenye mu gitondo saa moya n’igice, bitekerezwa ko uriya musore yaraye hejuru y’amatafari, basanze ameze nabi amaraso yamushizemo.”
Yakomeje avuga ko amakuru ubuyobozi bufite ari uko nta kibazo umwana yari afite, nta n’icyo yari afitanye n’ababyeyi be.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger