Amakuru

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amutemesheje umuhoro

Umugabo wo mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Bugarama, akurikiranweho kwivugana umugore we amutemesheje umuhoro nk’uko amakuru abyemeza.

Uyu mugabo ari mu kigero cy’imyaka 56 mu gihe uwo mugore we witabye Imana yari afite imyaka 47 y’amavuko.

Aya makuru yemejwe n’inzego z’ibanze mu gace aba bombi basanzwe batuyemo mu Mudugudu wa Rusizi mu Kagari ka Ryankana.

Uyu mugabo bikekwa ko yishe umugore we ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2020.

Amakuru atugeraho ni uko uyu mugore yatashye yasinze cyane mu masaha ya saa tatu z’ijoro maze umugabo yanga gukingura, undi na we agakubita urugi cyane kugeza ubwo asohokanye umuhoro akawumukubita mu mutwe.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuze ko uyu muryango ngo wari umaze imyaka irenga itanu ubanye mu makimbirane aho umugore n’umugabo bose barangwaga n’ubusinzi ndetse umugabo agashinja umugore kumuca inyuma ariko uyu mugore akajya akubita umugabo kubera byagaragaraga ko amurusha intege.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Ntivuguruzwa Gervais, yavuze ko uwo mugabo yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane aho binaniranye bakiyambaza amategeko aho kugira ngo habeho kwihanira bivamo no kwicana.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Gihundwe ngo hakorwe igenzura maze ugarurwa mu rugo urashyingura.

Umugabo ukekwaho kwica umugore we aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa ingingo ya 107 ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger