AmakuruUtuntu Nutundi

Rusizi: ibyari ubukwe byabaye intambara! Umukobwa yagiye gusezerana agezeyo ahamagara umusore araheba

Kuwa gatatu tariki 25 gicurasi 2022, mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nkanka aho umukobwa n’umusore bafi bafite gahunda yo kujya gusezeranira ku murenge, umukobwa ageze ku murenge ategereza umusore ariko ntiyazira ku gihe, ndetse naho ahagereye umusore yanga ko basezerana.

Ngo bijya gutangira umukobwa yahamagaye umusore bari bafitanye gahunda yo gusezerana ariko telephone yanga gucamo. Nyuma y’igihe kitarambiranye umusore yaje kuza ku murenge agenda anyuranyura mu batashye ubukwe bwabo arimo kumwenyura.

Ikintu cyatangaje abantu rero nuko akihagera yahise abwira abari aho ngaho ko atarasezerana, bamubajije impamvu avuga ko mu muryango w’iwabo nta muntu numwe umushyigikiye. Ubwo yaganiraga na BTN yavuze ko we n’uyu mukobwa baganiraga ndetse bagashyira ku murongo iby’ubukwe bwabo, ati” umukobwa yarazaga tukaganira byose, ndetse naba ndi no mu isoko cyangwa ntashye akaza nkamuherekeza ariko nzi ko bizakunda”.

Yavuze ko bitewe n’umugore yari afite iwabo batashakaga ko azana undi. Yakomeje avuga ati” yambwiye ko yavuganye n’ababyeyi banjye ko bari buze, nari mvuye gushaka ababyeyi bambwira kutanyura mu rugo kuko twatinze, bati ngwino turagutiza imyenda wambare ujya gusezerana ureke kudutesha umutwe”.

Uyu mukobwa wari witeguye ubukwe nawe yashimangiye avuga ko yari amaze igihe aganira n’umukunzi we byose yizeye ko biri ku murongo. Ati” mu gitondo yambajije niba twahagurutse, njye mubwira ko ababyeyi bahageze, uburyo byahindutse njyewe ntago mbizi”. Mbere y’uko uyu munsi ugera, papa w’umukobwa yari yavuze ko azashakira uyu musore imyenda yo kwambara ariko abo mu muryango we banze gushyingira uwo musore.

Abavandimwe b’uyu mukobwa bahise bazamura amajwi bavuga ko n’ubundi uyu musore adashobotse kubera ko n’umugore babanaga mbere kandi wari ufite amafranga bananiranye kandi nta n’ikintu uyu musore yamumariye. Bati” n’uyu ntuzamushobora taha, ntago dufite umwana wo kujugunya, muzehe namutanga azamwirengere”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Baziki Yusufu yavuze ko nyuma yo kubona ibi byose nta kintu yashingiraho ashyingira aba bantu. Ati” kuri iki kibazo kibaye, amasezerano agira agaciro iyo impande zombie zibyumvikanaho zigashyiraho n’umukono. Iyo batarayasinya nta gaciro agira. Abo bageni twageregeje kubigisha nk’ubuyobozi kuko ari inshingano zacu ariko banze kumvikana. Twabagiriye inama ko bagenda bakabiganiraho, hanyuma bazamara kubyumvikana bakagaruka tukabasezeranya”.

Umusore wateye umukobwa bagombaga gusezerana ku murenge, bivugwa ko yari afite undi mugore babanaga bitemewe n’amategeko ariko akajya amusaba amafranga nyuma baza gutandukana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger