AmakuruAmakuru ashushye

Rusesabagina na Sankara bahamijwe bimwe mu byaha by’iterabwoba bahita banakatirwa

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nzeri, Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya, rwasomye imyanzuro y’urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina w’imyaka 67, Nsabimana Callixte Sankara na bagenzi babo 19, bari bamaze amezi umunani baburanishwa ku byaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Nyuma y’amasaha atandatu Urukiko Rukuru rwamaze rusoma urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte n’abandi 19, rwategetse ko bafungwa ndetse bakishyura indishyi z’ibyangijwe na FLN muri 2018-2019.

Urukiko rwageneye abareganwa na bo igifungo cy’imyaka itandukanye hagendewe ku bukana bw’ibyaha baregwa (kuva kuri 20 kugera kuri itatu), ntawe urukiko rwagize umwere.

Nsabimana yahanishijwe igifungo cy’imyaka 20 no kunyagwa ibyangombwa ari byo Indangamuntu, Pasiporo na telefone.

rukiko rwasanze Nsabimana Callixte alias Sankara we ahamwa n’ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba; gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba; guhakana no gupfobya Jenoside no guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha impapuro n’inyandiko zitangwa n’inzego zabigenewe.

Ni ibyaha ngo bigize impurirane mbonezamugambi, bityo Umucamanza Beatrice Mukamurenzi avuga ko Nsabimana Sankara yagombye guhanishwa igifungo cy’imyaka 25, ariko kubera ko ibikorwa by’iterabwoba aregwa byateje urupfu, yari guhanishwa igifungo cya burundu kuko ari cyo gihano kirushije ibindi gukomera.

Gusa yavuze ko urukiko rusanga nubwo Nsabimana yakoze ibikorwa byateye urupfu, kuba yaremeye ibyaha kuva mu iperereza kugeza mu rukiko no kuba ari ubwa mbere akurikiranywe mu rukiko, yagabanyirizwa ibihano kubera izo mpamvu nyoroshyacyaha.

Nsabimana yagizwe umwere ku byaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe; kugirana umubano na leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara; gutanga, kwakira no gushishikariza abantu kwakira ibikomoka ku iterabwoba; iterabwoba ku nyungu za politiki; kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba no gukwirakwiza amakuru atariyo bigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.

Urukiko kandi rwashingiye ku kuba ibyaha Rusesabagina Paul aregwa ngo byagombye gutuma ahabwa igifungo cya burundu, ariko rukaba rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 25.

Ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba, umucamanza yavuze ko Rusesabagina ahamwa n’ibyaha aregwa, uretse ko adahamwa n’icyaha cy’iremwa ry’umutwe w’ingabo bitemewe, bityo akaba akatirwa igihano cy’imyaka 25 ariko ntiyahabwa inyoroshyacyaha, kuko Rusesabagina ’atarakomeje kwitabira iburanisha kugira ngo urukiko rumenye niba akomeje kwemera ibyaha aregwa, rutajya munsi y’icyo gihano’.

Ubusanzwe Rusesabagina yari bukatirwe gufungwa burundu kuko ibyaha yakoze byavuyemo urupfu, ariko Urukiko rwafashe umwanzuro wo kumugabanyiriza ibihano kuko mu bugenzacyaha ndetse no mu kuburana mu mizi, yemeye ibyaha, abisabira imbabazi ndetse anatanga amakuru yagize akamaro mu kumenya imikorere y’ibikorwa by’iterabwoba byagabwe ku Rwanda. Urukiko rwavuze ko indi mpamvu yo kumworohereza ibihano ishingiye ku kuba ari ubwa mbere akurikiranywe n’inkiko.

Rusesabagina watawe muri yombi muri Kanama 2020, yatangiye kuburana ku itariki ya 20 Mutarama uyu mwaka, aburanishwa ari kumwe na bagenzi be 20 kuko ibyaha bakoze byari bifitanye isano.

Uyu mugabo w’imyaka 67, aregwa ibyaha icyenda birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba ndetse no gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Rusesabagina n’abo bareganwa bose kandi bagomba kwishyura indishyi y’ababuriye ababo n’ibyabo mu bitero bya FLN, uretse Nsanzubukire Felicien na Munyaneza Anastase, iyi ndishyi yose hamwe irenga miliyoni 400 y’u Rwanda, mu bantu barenga 30 na kompanyi ebyiri baregeye indishyi.

Nsengimana Herman wabaye umuvugizi wa FLN asimbuye ‘Sankara’ yahamijwe kuba mu mutwe w’iterabwoba ahanishwa gufungwa imyaka itanu. Iki ni nacyo gihano cyahawe Mukandutiye Angelina umugore wenyine uregwa muri uru rubanza.

Rusesabagina – n’uyu munsi utari mu rukiko – yivanye mu rubanza mu kwezi kwa gatatu avuga ko ‘nta butabera yiteze muri uru rukiko’.

Ibihano byatanzwe:

  1. Paul Rusesabagina: Imyaka 25

  2. Nsabimana Callixte Sankara: Imyaka 20

  3. Nizeyimana Marc: Imyaka 20

  4. Bizimana Cassien: Imyaka 20

  5. Matakamba Jean Berchmans: Imyaka 20

  6. Shaban Emmanuel: Imyaka 20

  7. Ntibiramira Innocent: Imyaka 20

  8. Byukusenge Jean Claude: Imyaka 20

  9. Nsabimana Jean Damascene: Imyaka 20

  10. Nikuzwe Simeon: Imyaka 10

  11. Nsanzubukire Felicien: Imyaka 5

  12. Munyaneza Anastase: Imyaka 5

  13. Hakizimana Theogene: Imyaka 5

  14. Nsengimana Herman: Imyaka 5

  15. Iyamuremye Emmanuel: Imyaka 5

  16. Niyirora Marcel: Imyaka 5

  17. Kwitonda Andre: Imyaka 5

  18. Mukandutiye Angelina: Imyaka 5

  19. Ntabanganyimana Joseph: Imyaka 3

  20. Nshimiyimana Emmanuel: Imyaka 3

  21. Ndagijimana Jean Chretien: Imyaka 3

Twitter
WhatsApp
FbMessenger