AmakuruAmakuru ashushye

RURA yatangaje ibiciro bishya bya lisansi na mazutu

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa Gatandatu, tariki 4 Mutarama 2020 igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyahindutse, aho lisansi yazamutseho 18 Frw naho mazutu izamukaho 14 Frw kuri litiro.

Itangazo RURA yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Mutarama 2020 rivuga ko igiciro cya lisansi i Kigali kitagomba kurenza 1091 Frw kuri litiro naho icya mazutu ntikirenze 1084 Frw kuri litiro.

RURA itangaza ko iryo zamuka rishingiye ahanini ku ihinduka ry’ibiciro, by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Ibiciro bishya byagiyeho bisimbura ibyakurikizwaga byatangajwe ku wa 1 Ugushyingo 2019 bitangira gukurikizwa nyuma y’umunsi umwe ukurikije igihe iryo tangazo ryasohokeye.

Icyo gihe RURA yari yatangaje ko igiciro cya lisansi kitagomba kurenza 1073 Frw kuri litiro, mu gihe icya mazutu kitagombaga kurenza 1070 Frw. Urebye kuri ibyo biciro lisansi yazamutseho 18 Frw naho mazutu izamukaho 14 Frw.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger