Amakuru

Rulindo: Wa musirikare wivuganye umugore we yakatiwe igifungo kiruta ibindi

Caporal Janvier Nsengimana wo mu murenge wa Kisaro i Rulindo ukekwaho kwica umugore we muri Gicurasi agahunga  ariko nyuma akaza gufatirwa i Remera mu karere ka Ngoma, yakatiwe n’urukiko gufungwa burundu, nyuma yo guhamwa n’icyaha  cyo kwambura ubuzima Akimana Claudine.

Ni urubanza rwaburanishijwe ejo ku wa mbere ku kisaro aho Nsengimana yiciye umugore we.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Caporal Nsengimana yishe umugore we yabigambiriye kuko ngo yari amaze imyaka itanu atagera mu rugo atanaruhahira, ariko inshuro imwe yahageze agasiga umugore apfuye.

Mu kwiregura, Nsengimana yavuze ko atashatse umugore kugira ngo amwice ahubwo ko yamushatse kugira ngo buabakane umuryango kuko ntawo yagiraga.

Yakomeje avuga ko kumwica byamutunguye kuko ngo bapfuye amafaranga yari amubajije yamwoherereje ari mu butumwa bw’akazi, ariko umugore akamusubiza nabi.

Aho ngo ni ho intandaro yo kumwica yaturutse, kuko ngo umugore we yabanje kumutera ibuye rikamuhusha ahubwo rigafata urugi. Uyu musirikare ngo na we yahise arifata arimutera muri nyiramivumbi.

Caporal Nsengimana yakomeje avuga ko umugore we atahise apfa, ko ahubwo yatangiye gusamba, akagerageza kumukorera ubutabazi bw’ibanze kuko ngo yumvaga amwiciye mu gace avukamo na we ashobora kwicwa mu gihe abaturage baba babimenye. ngo yahise afata ishati yari ihari ngo amukorera  ‘first aid’, amucucagira amazi ngo arebe ko yahembuka, ariko ngo aranga arahwana ari na bwo yamushyize ku gitanda, agahunga.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo Nsengimana yireguje ari ibinyoma, ngo kuko nta bimenyetso bigaragaza niba koko umugore we yarabanje kumutera iryo buye. Ikindi kandi ngo yari afite uburyo bwose bwo guhunga.

Bukomeza buvuga ko bitumvikana uburyo umuntu yica undi yarangiza akaza kumukorera ubutabazi bw’ibanze. Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko umurambo wa nyakwigendera basanze atari ishati iwuriho ahubwo ko basanze ari ishuka imuziritse mu ijosi, akemeza ko yamuhotoye ngo abaturage batabimenya, nubwo ibizamini bya muganga byemeje ko nyakwigendera yazize ahanini gukubitwa cyane ikintu mu mutwe.

Umwunganizi mu mategeko wa Caporali Nsengimana we yavuze ko umukiriya we akwiye guhabwa imbabazi bijyanye n’uko yemeye icyaha ndetse akanagisabira imbabazi.

Nyuma yo kumva impande zombi,  Abacamanza b’Urukiko rwa Gisirikare baciye uru rubanza nyuma yo kwiherera, bemeje ko caporal Nsengimana yahamwe n’icyaha cyo kwica umugore we abigambiriye, bityo bategeka ko afungwa burundu n’ubwo bamuhaye iminsi 30 yo kujurira.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger