AmakuruUtuntu Nutundi

Ruhango: Umukobwa yarongowe n’umusore arusha imyaka 22 (+Amafoto)

Mu karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana haravugwa inkuru y’Umukobwa Mukangamije w’imyaka 45 warongowe n’umusore arusha imyaka 22 witwa Ntakirutimana bavuga ko nta kindi cyatumye biyemeza kubana usibye urukundo.

Abatashye ubu bukwe bw’abo bageni ahanini bagiye kwihera amaso uko biza kugenda bavuga ko batunguwe no kubona umukobwa w’imyaka 45 arongorwa n’umusore ukiri muto bakavuga ko baba barabitewe n’imyemerere yo kwerekwa igenderwaho mu Itorero ADEPR.

Mukangamije avuga ko ateretswe umugabo bazabana kuko bitashoboka kwemera kubana n’umugabo udakunda kabone n’ubwo waba wamweretswe, gusa na we yemera ko kuva kera Imana yari yaramusezeranyije kuzamuha umugabo.

Mukangamije Eveliane w’Imyaka 45 yarushinganye na Ntakirutimana Gasana w’imyaka 23 ku cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2019 mu itorero ADEPR Buhanda.

Mukangamije ahamya ko abamubeshyera ko afite imyaka 53 ari abagamije gusebanya kandi ko yizeye kuzabona urubyaro kuko akibona ibimenyetso bishingiye ku kwezi kw’umugore mu bijyanye n’uburumbuke.

Gusa hari abavuga ko Mukangamije yahawe Ntakirutimana nk’ishimwe ry’uko yari yararwaje nyina umubyara akamushimira avuga ko azamushyingira umuhungu we. Ibi uyu mugeni (Mukangamije) arabikana akavuga ko  ntaho bihuriye kuko ngo bakundanye nyina atararwara.

Mbere yo kwemeranya kubana n’umugabo we yabanje kwereka ababyeyi be n’umugabo we indangamuntu kugira ngo bibonere neza imyaka y’ubukure bwe ngo ejo hatazagira ubyibazaho.

Mukangamije avuga kandi ko adatewe ubwoba n’imyaka y’umugabo we ikiri mike ugereranyije n’iye akemera ko nta kibazo bizateza mu mibanire yabo n’ubwo hari abavuga ko umugabo we yaba atarabanje gutekereza neza mbere yo gushaka umugore umukubye imyaka hafi inshuro ebyiri.

Mukangamije Eveliane w’Imyaka 45 yarushinganye na Ntakirutimana Gasana w’imyaka 23 ku cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2019 mu itorero ADEPR Buhanda.

Sc: Ktradio

Twitter
WhatsApp
FbMessenger