Amakuru

Ruhango: Umugabo yakubise umugore we ishoka ntiyarenga umutaru

Mu Murenge wa Ruhango mu kagari ka Nyamagana, mu Mudugudu wa Nyarusange I haravugwa umugabo ukekwaho kwica umugore we amukubise ishoka, gusa amakuru yaje kugirwa ibanga ariko nyuma uwakubiswe agwa kwa muganga.

Umugabo witwa Yirirwahandi Kimonyo w’imyaka 38 y’amavuko arakekwaho gukubita umugore we ishoka mu mbavu, umugore we bakaba babanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Nyakwigendera yitwa MUKESHIMANA Clemantine w’imyaka 25 y’amavuko. Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yavuze ko bapfaga amakimbirane yo mu rugo.



Ati “Ubusanzwe bari bafitanye amakimbirane bishoboke ko ari yo yateye urwo rupfu, RIB yatangiye iperereza.”

Umuseke dukesha iyi nkuru wamenye amakuru ko uriya mugore ashobora kuba yarakubiswe ishoka ku wa 10 Kamena, 2022 icyo gihe biba nta buyobozi bwigeze bumenyeshwa ayo makuru.

Bikimara kuba uwakubiswe yahukaniye kwa sebukwe na bo ntibabivuga. Kuri iki Cyumweru tariki 12 Kamena, 2022 nibwo uwo mugore yamujyanwe ku Kigo Nderabuzima cya Ruhango na bo bahita bamwohereza ku Bitaro bya Ruhango ari naho yapfiriye.

Amakuru akimenyekana irondo ry’umwuga ryahise rijya kureba ukekwaho ubwo bugizi bwa nabi arafatwa akaba yashyikirijwe RIB sitasiyo ya Ruhango, niho afungiye.

Nyakwigendera yasize abana 2 yabyaranye n’uwo mugabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger