AmakuruAmakuru ashushye

Ruhango : Abantu batandatu bahitanywe n’imodoka yaguye mu mugezi

Mu Kagari ka Mwendo, mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, kuri iki Cyumweru habereye impanuka y’imodoka yaguye mu mugezi, ihitana abantu batandatu bari bayirimo bose .

Iyi modoka yaguye mu mugezi ni imodoka nto ya Mercedes Benz yari itwawe na Habumugisha Joseph w’imyaka 53 y’amavuko. Abaturage bo muri aka gace bavuga ko yarimo abantu batandatu barimo abagabo batatu n’abagore batatu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Emmanuel Ntivuguruzwa,yatangaje ko iriya modoka ngo yirukaga ica ahantu umushoferi yakekaga ko hakiri ikiraro kandi baragisenye bakubaka ikindi ku ruhande.

Habarurema avuga ko iyi mpanuka ikimara kuba abari hafi bahise batabaza inzego zirimo iza Polisi ndetse kuri ubu imirambo ya ba nyakwigendera yakuwe mu mugezi yajyanywe ku Bitaro bya Gitwe.

Nk’uko bigaragazwa n’ibyangombwa abaguye muri iyi mpanuka  bari bafite hari uwitwa Habumugisha Joseph 53 wari ufite indangamuntu yafatiwe Kicukiro.

Niyomwungeri Theogene w’imyaka 37 , afite indangamuntu yafatiwe Nyarugenge, Kanyandekwe Michael w’imyaka 31 ufite iyafatiwe Nyarugenge, Mukarubuga Erida w’imyaka 54 w’I Huye, Dushimimana Therese n’undi wa gatandatu bo imyirondoro yabo ntiramenyekana.

Polisi n’ingabo bageze ahabereye impanuka, bafatanyije n’ abaturage na kampani yitwa Fair Construction yazanye imashini, bashaka uburyo imodoka yavanwa mu mazi.

Bivugwa ko uwari utwaye imodoka yageze ku iteme riri mu Mudugudu wa Gafunzo ahari kubakwa umuhanda, arayoba imodoka ayishora mu mazi, kubera imvura yagwaga ari nyinshi amazi yari mu mugezi yayitembanye ariko ntiyagera kure.

Impanuka yabaye kuri iki cyumweru bariya bantu ngo bari bagiye gusura abavandimwe
Abaturage bafatanyije na polisi na kampani yitwa Fair Construction yazanye imashini, bashaka uburyo imodoka yavanwa mu mazi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger