AmakuruPolitiki

Rubavu: umuyobozi w’ishuri akurikiranweho gusoma umwana w’imyaka 10

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Complexe Scolaire de la Fraternite kiri muKarere ka Rubavu ari gukurikiranwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gushinjwa gusomera umwana w’imyaka 10 mu biro.

Uu muyobozi w’ishuri witwa Murigande Fulgence w’imyaka 37, yasomye uyu mwana ejoku italiki 19 Nzeri 2019 mu masaha ya mugitondo ubwo uyu munyeshuri yinjiraga mu biro bye agiye gufata ibikoresho.

Umuyobozi w’ Akarere ka Rubavu Habyalimana Gilbert yemeje ko aya makuru ari impamo ndetse ko iki kibazo RIB yatangiye kugikurikirana.

Yagize ati “Ayo makuru twayamenye n’ ubundi biracyari muri RIB , ni RIB irimo kubikurikirana, andi makuru twazayamenya ubusesenguzi bumaze kuba”.

Andi makuru avuga ko uyu muyobozi w’ ishuri yemera ibyo ashinjwa, ndetse ko yamaze gushyikirizwa sitasiyo ya Gisenyi y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger