Amakuru

Rubavu: Umuturage yahagamye mu giti atabarwa na Police

Mu karere ka Rubavu ho mu murenge wa Nyakiliba umuturage yahanutse mu mu giti ahagama mu mashami yigiti biba ngombwa ko hitabazwa abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB).

Ibi byabaye kuri uyu

wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga, ahagana saa sita z’amanywa aho abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB) ku bufatanye n’abapolisi bakorera mu Karere ka Rubavu barokoye ubuzima bwa Imanizibose Eric Antoine w’imyaka 30 nyuma yo guhanuka mu giti agahagama mu mashami y’igiti.

Ibi byabereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba, Akagari ka Nyarushyamba, Umudugudu wa Makoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Imanizibose yuriye igiti ashakamo inkwi zo gucana noneho ageze hejuru arahanuka ariko ahagama mu mashami nyuma yo kuvunika itako.

Yagize ati: “Abaturage ni bo babibonye mbere batabaza Polisi kuko byabereye ku muhanda munini nyabagendwa. Abapolisi baje basanga yahagamye mu mashami ariko yavunitse itako atabasha kururuka mu giti, yabonye amaze kuvunika afata amashami arakomeza cyane yigumiramo.”

Ibi biba Abapolisi bashinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi nyuma y’ubutabazi basabwe n’abaturage bahise batabara bazana urwego n’ibindi bikoresha babasha kurira bururutsa Imanizibose bamugeza hasi nta kibazo afite.

Uyu muturage wari wahagamwe mu mashami y’igiti amaze kururutswa mu giti yahise ajyanwa ku Kigo nderabuzima cya Nyakiriba aho arimo kwitabwaho n’abaganga.

CIP Karekezi yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru ariko anabakangurira kwirinda kujya burira ibiti cyangwa ibindi bintu bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger