AmakuruAmakuru ashushye

Rubavu: Umusore yaciwe umutwe umurambo we ujugunywa mu bishyimbo

Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere, umusore w’imyaka 24, yishwe aciwe umutwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana umurambo bawujugunya mu bishyimbo byari hafi yaho yari atuye.

Uyu musore wishwe aciwe umutwe yitwa Ndayisenga wo mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu ho mu karere ka Rubavu.

Uwitwa Nyiranshuti Claudine usanzwe ari umuturanyi wa nyakwigendera avuga ko Ndayisenga, nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yahanyuze agiye kugura urwagwa akajyana na musaza we bakagarukana akamusezeraho atashye.

Gusa ngo mu gitondo nyina w’uwishwe yasohotse amubaririza nuko abona umurambo ku nzira.

Umurambo wa Ndayisenga wahise ujyanwa ku bitaro bya Gisenyi ngo ukorerwa isuzuma.

Ndayisenga yishwe bivugwa ko yari asanzwe ahigwa bukware n’abagenzi be bivugwa ko binjiza urumogi mu gihugu barukuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bamushinja ko yanyereje urufite agaciro k’ibihumbi 300 Frw.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza.

Amakuru ava mu baturanye ba nyakwigendera avuga ko mu minsi yari yabanjirije uyu yasorejeho urugendo rwe hano ku Isi, yari yatewe icyuma mu Rubavu ariko akaryumaho akajya kwivuga. Birakekwako abamwishe ari bo bari bamuteye icyuma.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger