Utuntu Nutundi

Rubavu: Umugore yahuye n’uruvagusenya ubwo yari yagiye guca inyuma umugabo we

Umugore wo mu karere ka Rubavu wari wagiye guca inyuma umugabo we yahuye n’uruva gusenya ubwo yamatanaga n’umugabo bari bari gusambana bakitabaza muganga gakondo ngo abatandukanye.

Ni amashusho dukesha umuyoboro wa YouTube Nyaruka TV aho hari umugore wari waciye inyuma umugabo we maze mu gihe bagitangira gukora icyo gikorwa umugore akumva afashwe n’ibintu atazi ndetse uwo mugabo bari baryamanye agerageje kumwiyaka na we biranga baba bamatanye ubwo.

Mu mashusho aba bombi bagaragara bari mu ngombyi ya kinyarwanda bahekamo abarwayi babazanye ku muvuzi gakondo, aho umugore yari hasi umugabo amuri hejuru bameze nk’uko bari bameze ubwo babikoraga. Mu majwi yabo bumvikana bombi bari gutaka basaba ubufasha bw’umuvuzi ngo abatandukanye.

Mu gutaka kwinshi no kwahagira uwo mugore yagize ati:”Rwose ni ubwa mbere nshiye umugabo wanjye inyuma, nibwo ibi bintu byambaho rwose twaje kwivuza muganga nambabarire adutabare. Akiyishyiramo nahise mfatwa agiye kuyikuramo biranga”



Uko uyu mugore yavugishaga umunyamakuru ni nako umugabo nawe yatakaga cyane nkuri kuribwa ari nako ku ruhande abantu bari bumiwe hari nabandi kwihangana byananiye bari kurira batabaza muganga ngo abakize ibi bintu.

Uyu mugabo wari wafatanye n’uyu mugore avuga ko yaturutse i Cyangugu mu murenge wa Mururu aje gupagasa akaba yaranyweraga umusururu kuri uwo ugore nyuma ngo baza gukundana amusaba ko baryamana undi nawe amuca ibihumbi bitatu barabikora.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger