AmakuruAmakuru ashushye

Rubavu: Umugore akurikiranweho guca igitsina cy’umugabo we

Mu karere ka Rubavu, mu Kagari ka Burushya, mu Murenge wa Nyamyumba, haravugwa umugore wakoze amarorerwa agakata igitsina cy’umugabo we akoresheje urwembe ariko kubw’amahirwe ntigicike ngo kiveho.

Biravugwa ko uyu mugore yabikize ku wa Kabiri tariki ya 27 Ugushyingo.

Kugeza ubu uyu mugore ari mu maboko y’ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Gisenyi, naho umugabo we yatabawe n’abaturanyi bamujyana kwa muganga.

Amakuru aturuka mu baturanyi babo avuga ko uwo mugore bitari ubwa mbere agerageza guhohotera umugabo we, kuko yigeze gufungwa nyuma akaza kurekurwa ubwo yari yashatse kumutera icyuma.

Abaturanyi kandi bavuga ko uyu mugore akimara kubikora, yavugaga ko yahoye umugabo we ko yanze kujya kuvuza umwana wabo urwaye kandi nta mituweri bafite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Burushya, Uwimana Eustache avuga ko uyu mugore yari asanzwe yarananiranye mu baturanyi.

Ati “Bari basanzwe bafitanye amakimbirane ku buryo uyu mugore yararanaga icyuma, hari n’ubwo bamufunze aza kurekurwa. Ejo rero bari baraye bashwanye ni uko umugabo arimo kwambara umugore ahita aza afata igitsina cy’umugabo arakata ariko kubw’amahirwe nticyavaho.”

Uwo mugabo yajyanywe kuvurizwa ku bitaro ba Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Abaturanyi b’uyu mugabo ni bo bamujyanye kwa muganga
Akoresheje urwembe yari agiye kwambura ubugabo umugabo we
Twitter
WhatsApp
FbMessenger