AmakuruAmakuru ashushye

Rubavu Ubwato bwari butwaye amabuye yo kubaka bwarohamye

Mu karere ka Rubavu ubwato bwari bwikoreye amabuye y’ubwubatsi mu kiyaga cya kivu bwarohamye muri iki kiyaga ubwo bwavaga mu murenge wa Nyamyumba bwerekeza mu karere ka Rutsiro uwari ubutwaye akaba agishakishwa.

Ni impanuka yabereye mu birometero bibiri n’igice uvuye aho bwahagurukiye mu murenge wa Nyamyumba ahari kubakwa uruganda rwa Gaz ruzatanga amashanyarazi aho bwageze hagati bugahura n’umuhengeri mwinshi (Umuyaga) ari nawo wateye iyi mpanuka nkuko Polisi yo mu mazi ikorera muri kano karere yabitangarije radiyo Rwanda.

Ubu bwato bwarohamiye muri metero hagati ya Magana abiri na Maganabiri na makumyabiri z’ubujyakuzimu aho polisi ikorera mu mazi iri gukora uko ishoboye ngo ikuremo umugabo w’imyaka mirongo itanu wari utwaye ubu bwato ibintu bitari bworohe cyane ko muri izo metero harimo Gaz Methane bishobora gutuma kuboneka k’uwo mugabo bishobora kugorana nkuko umunyamakuru w’urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru (RBA) ukorera mu karere ka Rubavu yabitangaje.

Ubu bwato ubwo bwakoraga impanuk harimo abantu babiri harimo uwari ubutwaye ndetse n’umwana we w’umuhungu w’imyaka 20 wabashije koga akarokoka iyi mpanuka kuri ubu akaba arwariye mu bitaro bikuru bya Gisenyi.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger