AmakuruAmakuru ashushyeCover Story

Rubavu: Mu kibuga cy’indege habonetse imibiri myinshi y’Abatutsi bazize Jenocide mu 1994

Mu gihe Leta y’u Rwanda igikomeje gushakisha imibiri y’abazize Genocide itari yaboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro muri iki Cyumweru mu kibuga cy’indege cya Rubavu habonetse imibiri y’Abatutsi bazize Genocide mu 1994 itari ishyinguye mu cyubahiro.

Iyi mibiri 141 yabonetse ubwo hacukurwaga imiyoboro y’amazi kuri iki kibuga maze abacukuraga bakagera ku byobo birimo imyenda yashaje uko bakomeza bakaza no kugera ku mibiri myinshi yari ishyinguyemo nk’uko aba bakozi babitangaje.

Aba bakimara kubona iyi mibiri bahise bihutira kumenyesha ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu nabwo bwihutira gusaba abaturage baba bazi amakuru yafasha kumenya amazina y’aba bari bashyinguye muri iyi mva.

Kuwa Kabiri nibwo hatangiwe igikorwa cyo guhita bashaka imibiri yose yaba iri muri izi mva ku ikubitira haboneka imibiri 28 yari ishyinguye mu mva ebyiri zitandukanye bukeye kuwa Gatatu tariki 8 Mutarama 2020 haboneka iyindi 113 hifashishijwe imashini ya Caterpillar.

Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu bari batuye muri aka gace bahamije neza ko aba ari imibiri y’abazize Genocide mu 1994.

Bisengimana Innocent, umuyobozi w’umuryango w’Abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi 1994 [IBUKA] mu karere ka Rubavu avuga ko bishimiye kubona iyi mibiri yari yarabuze mu myaka 25 yose Genocide irangiye ikaba igiye gushyingurwa mu cyubahiro kimwe n’iyindi.

Bisengimana kandi avuga ko bababazwa no kua hari imibiri y’abazize Genocide itari yaboneka kugeza ubu, akanagaya ababa bafite amakuru ku haba hakiri imibiri idashyinguye mu cyubahiro bakaba baranze kuyatanga.

Agira ati “Ntitwigeze duhwema gusaba abantu bose bafite amakuru ku bo twakundaga twabuze badashyinguye mu cyubahiro kutubwira aho bari ngo bashyingurwe. Tubabajwe n’abantu baba bari bazi ibintu nk’ibi bakabiceceka kugeza ubwo iyi mibiri iboneka muri ubu buryo.”

Muri 2015 nabwo mu karere ka Rubavu hari habonetse umubare munini w’imibiri y’abazize Genocide yari ishyinguye mu busitani bw’ibitaro bya Gisenyi, Abatutsi biciwe muri ibi bitaro mu 1994 bamwe bakaba bari abarwayi bari baharwariye ndetse n’abarwaza bari bashinzwe kubitaho.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buracyakomeje gushakisha ngo burebe ko haba hari iyindi mibiri yaba yarasigaye itabonetse muri iki kibuga.

Imyenda y’Abazize Genocide bajugunywe mu byobo byo ku kibuga cy’indege cya Rubavu bari bambaye
Imibiri yavanywe mu byobo hifashishijwe imashini ikora imihanda (Caterpillar)
Twitter
WhatsApp
FbMessenger