AmakuruPolitiki

Rubavu: Gitifu w’akagari wari waranze kwegura yafatiwe mu makosa

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kinigi witwa Ngabonzima Jean de Dieu yaraye afashwe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 arazwa muri stade ndetse anemera gukora ihererekanyabubasha nubwo mbere ngo yari yabyanze.

Kuwa 07 Nyakanga 2021 nibwo amakuru y’uko ba gitifu 7 b’utugari two mu karere ka Rubavu beguye ku mirimo yabo bitewe no kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ariko uyu Ngabonzima yanze kwegura.

Amakuru avuga ko uyu Ngabonzima yanze gutanga ibikoresho by’akagari bidindiza serivisi abaturage bakeneye.Ibi bikoresho yabitanze mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2021 ubwo yemeraga kubikora yarajwe muri stade kubera kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Akarere ka Rubavu kabinyujije kuri Twitter,kagize kati “Nyuma yo gusezera ku kazi ntiyitabire ihererekanyabubasha,Ngabonziza wari Gitifu w’Akagari ka Kinigi yahererekanije ububasha ubwo yararaga muri Stade kubera gufatirwa mu kabari anywa inzoga mu kagari yayoboraga avuye mu Murenge atuyemo kandi turi muri Guma mu rugo kubera Covid-19.

Indi nkuru bisa

Rubavu: Bagitifu barindwi beguye ku nshingano za bo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba ahamya ko iri hererekanyabubasha rigiye gutuma serivisi zihabwa abaturage zirushaho kunozwa kuko ibikoresho byari bimaze iminsi bibitswe mu rugo rw’uyu mukozi wasezeye byasubijwe mu Kagari.

Yanditswe na NIYOYITA jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger