AmakuruPolitikiUbukungu

Rubavu: Bafashwe bavanze ibiribwa n’ ibyangiza ubuzima babishyiriye abakiriya

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Rubavu, yafashe abantu batatu bari batwaye kuri moto udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 6 mu mufuka w’ibirayi.

Abafashwe ni abagabo babiri n’umugore umwe bafatiwe mu mudugudu wa Kirerema, akagari ka Kirerema mu murenge wa Kanama, ahagana ku isaha ya saa Cyenda z’igicamunsi cyo ku wa Kane tariki 8 Kamena.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati:” Twahawe amakuru n’umuturage wo mu kagari ka Kirerema, avuga ko hari abantu batatu bahetse umuzigo kuri moto bapakiyemo ibiyobyabwenge. Hahise hashyirwa bariyeri muri ako kagari, bahita bafatwa nyuma y’uko abapolisi basatse umufuka w’ibirayi bari bahetse bagasanga harimo udupfunyika 6000 tw’urumogi.”

Nyuma yo gufatwa biyemereye ko urwo rumogi bari barukuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kandi ko bari barushyiriye abakiriya babo mu Karere ka Rubavu.

CIP Rukundo yashimiye uwatanze amakuru yatumye bafatwa, akomeza aburira abakomeje kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza bakagezwa imbere y’ubutabera.Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kanama kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger