AmakuruAmakuru ashushye

Rubavu: Abuzukuru ba shitani bateye urugo rw’umuturage bakomeretsa umugore n’umugabo bikomeye

Mu kagali ka Rukoko abana ba binzererezi (marine) bazwi nka abuzukuru bashitani bateye urugo rw’umuturage

Aba bana bavugwoho ko bitwaje inzembe mugukomeretsa bikabije uyu muryango,aho umugabo n’umugore we bakomeretse bikabije.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa tatu nigice(09:30 pm)z’igicuku ubwo ababana bishyize mu itsinda ryitiriwe abuzukuru bashitani nibwo basazwe bakorera ibyamfura mbi uyu Nahimana James ufite imyaka 35.

Aba bana bigize intakoreka bitwaje inzembe bagambiriye kwica uyu Nahimana James na Nyiraneza Mariette w’imyaka 28 babatema mumutwebifashishije inzembe.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 ukorera muntara y’Uburengerazuba yakurikiranye ibyiyi nkuru, aho yahise anjya kureba abakomerekejwe mu kigonderabuziama cya Byahi.

Uyu muryango wo komeretse cyane aho bakebeshejwe inzembe kugeza aho umubiri wose wuzuye amaraso kubwamahirwe bagejejwe kwa muganga hakiri kare bitabwaho.

Icyako mu minsi ishize habaye umukwabo wogushaka abibumbiye muri iritsinda kubera ibikorwa bikomeratsa bikunze kubaranga.

Igitangaje ni uko nyuma y’iminsi ibiri gusa bahise barekurwa, nibwo bahise bakora ayamahano.

Haravugwako ururugomo rwakozwe nko kwihorera no kwihimura no kwerekana ko bakomeje gahunda yo kwigomeka

Abaturage baratakambira leta ko hagira muguhakarika iritsinda rya abuzukuru ba shitani.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger