AmakuruAmakuru ashushye

Rubavu: Abitabiriye umukino wahuje Amavubi na D.R.Congo bapimwe Ebola

I Rubavu abafana bitabiriye umukino w’ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 niya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bapimwe icyorezo cya Ebola kiri guca ibintu m’uburasirazuba bwa Congo.

Iki gikorwa gikozwe mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo cya kinjira ku butaka bw’u Rwanda cyane ko umukino nkuyu uba wahuje abantu benshi cyane dore ko nabenshi bagaragara kuri stade umuganda ari abaturutse muri Congo.

Kuri ubu uyu mukino ubanza wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23  wamaze gutangira. Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuba ku italiki ya 20/11/2018, aho ikipe izitwara neza mu iyo mikino ibiri izahura na ikipe ya Marroc

Amakuru dukesha abantu bari kuri stade umuganda yakiriye uyu mukino bavuga ko abafana b’ikipe y’igihugu ya Congo aribo benshi cyane ugereranyije nabari gufana ikipe y’igihugu amavubi yakiriye umukino.

Unkuru irambuye kuri uyu mukino ni mukanya…………

 

Umujyi wa Rubavu abanye-Congo bawurimo ari benshi cyane
abafana bitabiriye umukino wahuje ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bapimwe icyorezo cya Ebola

Abafana

Twitter
WhatsApp
FbMessenger