AmakuruAmakuru ashushye

Rubavu: Abaturage bihisha inzego z’umutekano banze kwikingiza Covid-19 bakorewe ubukangurambaga

Abaturage bo mu tugari dutandukanye two mu karere ka Rubavu bakoze inteko z’abaturage aho bibukijwe ubukana bwa Covid-19 basabwa kwihutira kwikingiza.

Muri aka karere hamaze iminsi habonekaabarwayi benshi ba Covid-19 akaba ari nayo mpamvu mu tugari twose hakozwe ubukangurambaga bwo kwikingiza.

Byagiye bigaragara ko bamwe na bamwe banga gufata urukingo kubera impamvu zidasobanutse.

Onesphore Niyibizi wo mu murenge wa Cyanzarwe bamubajije impamvu atikingiza avugak o yafashe urukingo rwa mbere ariko yagiye gufata urwa 2 agasanga abazitanga batashye.

Byagaragaye ko muri uwo murenge hari benshi bakwepa urwo rukingo, kuko habaye guhamagara abaturage mu midugudu yose bigaragarakobenshi barihisha ntibikingiza.

CSP Tuganeyezu Oreste, umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gisenyi yakomeje asaba abaturage ba Rubavu gukoresha uko bashoboye kose bakikingiza kuko aribwo buryo bukomeye bwo kwirinda covid.

Yibukije abaturage ko abavuga ko uru rukingo rugira ingaruka ari ukubeshya kuko usanga ababivuga batarikingije ndetse baba bagamije guca intege abandi.

Yagize ati”Niba umukuru w’igihugu yarikingije, abasirikare, aba police, abaganga, abarimu n’abandi benshi,mubona igihugu kitadukunda? Mwikinzize rero 100/100 kugira ngo duhashye iki cyorezo ejo bitazatuma dusubira muri Gahunda ya guma mu rugo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanzarwe,Uwimana Vedaste yavuze ko mu batuye uyu murenge bagera ku bihumbi 18,bamaze gukingira ibihumbi 16 gusa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger