AmakuruAmakuru ashushye

RRA yashyizeho ibihano bikarishye ku bantu bafatanywe magendu

Mu itangazo RRA (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro) cyashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane bigaragara ko mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibikorwa bibi bya magendu iki kigo cyashyizweho ibihano bikarishye kubazafatanwa madendu ndetse n’imodoka iyitwaye.

Iri tangazo rivuga ko hashingiwe ku itegeko rigenga za Gasutamo muri EAC , ikinyabiziga kizafatwa gitwaye magendu kizafatirwa burundu hamwe n’ibyo gitwaye bitezwe cyamunara hakurikijwe amategeko. Umushoferi kandi azacibwa 5000$, ndetse we na nyir’ibicuruzwa bakurikiranwe n’inzego z’ubutabera.

Rikomeza rigira riti “By’umwihariko, umushoferi w’icyo kinyabiziga azajya acibwa ihazabu ingana n’ibihumbi bitanu by’amadolari ya Amerika.” ni itangazo ryashyizweho umukona na komiseri mukuru BIZIMANA RUGANINTWALI Pascal.

Umwaka ushize, RRA yafatiye toni 230 z’imyenda ya magendu yinjizwaga mu gihugu. Ibyinshi mu bicuruzwa bya magendu byinjizwa mu gihugu biba biturutse mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda, aho binacishwa ku mipaka itemewe.

Iri tangazo ryacishijwe kurubuga rwa Twitter ,uwitwa RUTAYISIRE François Xavier yahise  abaza ikibazo gikurikira “Byagenda gute ku modoka zitwara abagenzi? Nk’ umugenzi muri bus aramutse afatanywe magendu kandi chauffeur atabizi?”  dutangira gukora iyi nkuru ,RRA ntabwo yari irasubiza uwababajije iki kibazo.

 

Intangazo rya RRA

Twitter
WhatsApp
FbMessenger