AmakuruAmakuru ashushyeImikino

RPL: Ni nde utwara amanota atatu ya mbere hagati ya AS Kigali na APR FC?

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu ni bwo ruza kwambikana hagati ya AS Kigali na APR FC, mu mukino utangiza shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier league) ya 2019/2020.

Ni umukino Abanyamujyi bakiramo ikipe y’ingabo z’igihugu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Uratangira saa cyenda z’igicamunsi.

Intego amakipe yombi afite muri uyu mwaka ntabwo zitandukanye cyane, dore ko yose yifuza gutwara igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka. Birajyana n’uko amakipe yombi yiyubatse mu buryo bukomeye, nyuma yo gusezerera umubare munini w’abakinnyi.

APR FC igizwe n’abakinnyi barimo 22 bashya (biganjemo abeza yakuye mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda), irashaka gukosora amakosa yakoze mu mwaka ushize ubwo Rayon Sports yayitwaraga igikombe cya shampiyona, nyamara yari yarangize intangiriro nziza ya shampiyona.

Abakinnyi nka Manzi Thierry, Manishimwe Djabel, Niyonzima Olivier Sefu, Mutsinzi Ange, Ishimwe Kevin, Mushimiyimana Mohammed, Nkomezi Alexis, Nizeyimana Djuma,…bagomba gufatanya na bagenzi babo basanze bakagarura igitinyiro APR FC yahoranye.

Intego za Mohamed Adil Erradi utoza iyi kipe y’ingabo z’igihugu, ni ugutsinda imikino yose ya shampiyona ahereye kuri AS Kigali.

Aganira n’urubuga rw’iyi kipe yagize ati” Intego njyanye muri shampiyona y’u Rwanda 2019-20 ni ugutsinda buri mukino.’’

AS Kigali ku rundi ruhande, na yo intego ifite muri uyu mwaka ni ugutwara igikombe cya shampiyona itaraterura na rimwe mu mateka yayo. Ni nyuma yo kwegukana igikombe cy’amahoro na Super Cup yatwaye Rayon Sports.

Iyi kipe na yo igizwe n’abakinnyi bakomeye, biganjemo abafite ubunararibonye ndetse n’abanyamahanga biganjemo abo yakuye muri Afurika yo hagati.

Abakinnyi nka Haruna Niyonzima, Ndayishimiye Eric Bakame, Rusheshangoga Michel, Kwizera Pierrot, Kalisa Rachid, Allongo Mba Martel,…ni bo bafite urufunguzo rwo guhesha AS Kigali shampiyona y’uyu mwaka ariko babanje gutsinda APR FC.

Umukino waherukaga guhuza aya makipe muri shampiyona ni uwabaye ku wa 05 Gicurasi uyu mwaka, urangira amakipe yombi aguye miswi ibitego 2-2.

Nyuma y’aho yongeye guhurira mu gikombe cy’amahoro mu mukino wabaye ku wa 16 Kamena, AS Kigali isezerera APR FC kuri za penaliti, nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger