AmakuruImikinoIyobokamana

Roberto Firmino ukinira Liverpool yakiririye agakiza i we muri Pusine (Amafoto)

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Brazil Roberto Firmino Barbosa de Oliveira usanzwe akina imbere mu kipe ya Liverpool yo mu gihugu cy’Ubwongeleza, yakiriye agakiza abatirizwa mu mazi menshi murugo i we muri Pusine.

Uyu musore yemeye guhabwa umuatizo mushya mu idini rya Hillsong Church risanzwe risengeramo umunyezamu bakinana Alisson Becker bakinana nawe wari witabiriye ibi birori.

Roberto Firmino Barbosa de Oliveira ahinduye idini nyuma y’uko yari asanzwe ari umukirisito Gatolika.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2020.

Byari byitabiriwe n’umuryango, inshuti ndetse n’abakinnyi bagenzi be barimo na Fabinho ukina mu kibuga hagati muri Liverpool ndetse n’abandi batandukanye bari baje kumushyigikira mu rugendo rushya atangiye doreko bose bari bambaye imipira isa y’umukara iriho icyimenyetso cy’umusaraba, bihwanye, umutima.

Byaranzwe n’amarira y’ibyishimo aho nyuma yo kubatizwa, Firmino yahise ahoberana n’umufasha we Larissa basezeranye muri Kamena 2017 muri Kiliziya imwe yo mu gihugu cya Brazil aho aba bombi bakomoka.

Firmino w’imyaka 28 wamaze kwemezwa mu idini rya Evangelical Group Church yahise yandika amagambo ku rukuta rwe rwa Instagram amagambo agira ati ” Naguhaye insinzwi zanjye n’insinzi zanjye zose nzaziguha. Urukundo rwawe niryo Zina ryanjye Yesu!”

” Ni uko rero, niba umuntu ari muri Kirisitu, ni ikiremwa gishya. Ibya kera byararangiye, hagarara wemye, Ibishya biregereje, Ibihe bishya.”

Ni ibirori kandi byagaragayemo, umuririmbyi w’umunya-Brazil uririmba indirimbo zihimbaza Imana Isaias Saad.

Roberto Firmino yabatijwe bundi bushya
Ibi birori byabereye i we mu Rugo, byitabirwa n’inshuti n’abavandimwe
Isaias Saad uririmba Indirimbo z’Imana ni we waririmbye muri ibi birori
Twitter
WhatsApp
FbMessenger