AmakuruImikino

Robertinho yishimanye n’umuryango we ku isabakuru ye y’amavuko (+AMAFOTO)

Umutoza wa Rayon Sports , Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, uri uri mu biruhuko iwabo muri Brésil, yijihije isabukuru y’imyaka 59 kuri uyu wa Gatandatu ari kumwe n’umuryango we.

Ari kumwe n’umudamu we, Helen, abana babo babiri; Roberto Junior na Rodrigo ndetse n’umubyeyi we, Rosa, bishimiye isabakuru ye y’amavuko mu birori byabereye muri Restaurant yo mu gace ka Barra da Tijuca mu Mujyi wa Rio de Janeiro.

Uyu mutoza uhagaze neza kuri ubu mukiganiro aheruka kugirana na Igihe,  yatangaje ko afite inzozi zo gutoza ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, aho yemeza ko ibyo amaze gukora mu Rwanda bimuha amahirwe menshi no kwibonamo ubushobozi.

Robertinho yashimiye abafana ba Rayon Sports bamwifurije Isabukuru Nziza y’Amavuko, avuga ko ubu ategereje ko Karenzi Alexis umuhagarariye, amwoherereza itike y’indege kugira ngo agaruke mu Rwanda.

Hari amakuru avuga ko  Rayon Sports yemeye ibyo uyu mutoza yayisabaga kugira ngo yongere amasezerano, birimo umushahara ungana n’ibihumbi bitanu by’amadolari ku kwezi ($5,000).

Ikindi ngo ni uko  mu gihe Rayon Sports  yaba itwaye shampiyona, yazahabwa agahimbazamusyi ka $5,000 na $3,000 mu gihe yaba yegukanye igikombe cy’Amahoro.

Azahabwa kandi 7% by’amafaranga iyi kipe izatsindira mu gihe izaba igeze mu cyiciro runaka cy’amarushanwa ya CAF izakina mu mwaka utaha w’imikino, aho izahagarira u Rwanda muri CAF Champions League .2019/20.

Robertinho yasohokanye n’umufasha we Helen ku munsi we w’amavuko
mutoza wa Rayon Sports yagiye mu biruhuko iwabo muri Bresil, aho ategereje kongera amasezerano muri Rayon Sports
Mu ntangiriro z’ukwezi gushize, Robertinho, Carlos Alberto na Júnior bashimiwe na Flamengo bakiniye muri Stade Maracanã

Twitter
WhatsApp
FbMessenger