AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Robert Bayigamba wigeze kuba Minisitiri yagejejwe imbere y’urukiko

Robert Bayigamba wigeze kuba Minisitiri w’ urubyiruko,umuco na siporo yagejejwe imbere y’ urukiko kuri uyu wa Gatatu taliki 30 Ukwakira 2019,ngo aburane ku ifunga n’ ifungura ry’ agateganyo ariko urubanza ntirwakomeza.

Uyu mugabo uyobora Manumetal Ltd akurikiranyweho kwiha ikintu cy’ undi hakoreshejwe uburiganya.

Ubwo yageraga imbere y’ urukiko nta mwunganizi yari afite. Yabwiye urukiko ko atiteguye kuburana atunganiwe mu mategeko kuko ari uburenganzira bwe kuburana afite umwunganizi.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko ku wa Kabili mu gitondo umushinjacyaha yavuganye n’ umunyamategeko wa Robert Bayigamba akamubwira ko iby’ uko umukiriya we atangira kuburana ku wa Gatatu atabizi.

Urukiko rw’ ibanze rwa Nyarugenge rumaze kumva impande zombi rwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza, iburanisha ryimurirwa mu cyumweru gitaha tariki 6 Ugushyingo 2019.

Ntabwo haramenyekana neza uburyo icyaha Robert Bayigamba akurikiranyweho yagikoze gusa hari amakuru avuga ko yigaruriye ikibanza cy’ undi muntu.

Robert Bayigamba yatawe muri yombi tariki 22 Ukwakira 2019.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger