Amakuru

RMC yikomye abantu bafite Televiziyo zikorera kuri YouTube muri ibi bihe bya coronavirus

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) rwatangaje ko abafite Televiziyo kuri YouTube batemerewe kujya gukorana ibiganiro n’abaturage babateranyirije hamwe ngo nibarangize biyite ko ari abanyamakuru kuko umunyamakuru wa nyawe agira ibimuranga n’amabwiriza amugenga.

Ibi bitangajwe nyuma yaho ku Cyumweru gishize tariki ya 12 Mata 2020, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB),ruherutse guta muri yombi uwitwa Nsengimana Theoneste nawe ufite Televiziyo ikorera kuri YouTube, aho yafashwe yahurije hamawe abaturage n abizeza kubaha buri muntu ibihumbi 20 (20 000 FRW)abafata amashusho n’amajwi babesha ko babonye inkunga y’ibyo kurya.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara rigenewe abanyamakuru muri ibibihe bya coronavirus,ryabibutsaga bimwe mu bintu bikwiye kwitwararika mu gihe hari bamwe mu banyamakuru bamaze gutabwa muri yombi.

Iri Tangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa mbere tariki ya 13 Mata 2020, rirakangurira abanyamakuru gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yashyizweho n’ubuyobozi ajyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus, kwitabira ibikorwa bahamagarwami ngo bajye gutara inkuru kuko bibujijwe muri iki gihe.

Ibyerekeranye n’ikibazo cy’abanyamakuru batawe muri yombi muri ibi bihe,RMCivuga ko ibyo bakekwaho yabikurikiranye igasdanga bidasfitanye isano n’umwuga w’itangazamakuru ahubwo ko bakekwaho kwica amabwiriza yatanzwe na leta yo kwirinda iki cyorezo.

Nukuvuga ko aba banyamakuru kimwe n’abandi bafunzwe ntabwo bemerewe gusurwa kubera iki cyorezo gitera indwara ya COVID-19.

RMC kandi yakomeje ivuga ko abafite televiziyo kuri YouTube batemerewe gukorana I biganiro n’abaturage ngo babkwirakkwize biyita abanyamakuru kuko umunyamakuru wa nyawe agira ibimuranga n’amabwiriza amugenga.

RIB ivuga ko inbyo Nsengimana Theoneste yakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko binyuramyije n’amabwiriza yashyizweho na leta yo kurwanya icyorezo cya coronavirus, uyu ufunzwe ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB y’I Remera mu gihe hagikorwa iperereza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger