ImyidagaduroUmuziki

Riderman yasubije ababashinja kwica ikinyarwanda mu ndirimbo ‘Ikinyarwanda’

Riderman na Bruce Melody baherutse gushyira hanze indirimbo irimo amagambo akunze gukoreshwa n’abakibyiruka cyangwa se abantu baba ku muhanda, bamwe mu bayumvise bahise bavuga ko aba bahanzi bari mu bakomeye mu gihugu bishe ikinyarwanda ariko Riderman we ntabwo ariko abibona.

Iyi ni indirimbo yitwa ‘Ikinyarwanda’, muri iyi ndirimbo bavugamo ko mu isi y’uyu munsi tubaho ku muvuduko n’indimi dukoresha zihinduka gutyo , aha Riderman ahita agaruka ku magambo akunze gukoreshwa n’abakibyiruka nk’aho avuga ko ushatse kuvuga ko uri mu mujyi uvuga ko uri Town, kuvuga ko wakennye ngo uvuga ko uri Down, Icyuki ni umukunzi n’andi magambo agenda agarukaho.

Mugenzi we Bruce Melody akomeza avuga ko inkoni ari ugukena , gukubitwa ni ubukene, kwifunga ni ukwambara neza, kugenda ni ugutambara, gutera injuga ni ukubesha, kuraburiza n’ukubura umuntu n’andi magambo atandukanye.

Aya magambo yose ni yo abantu bahereyeho bavuga ko aba bahanzi bishe ururimi rw’ikinyarwanda nkana ndetse bikaba bishobora kugira ingaruka ku rubyiruko rubakurikirana dore ko bari no mu bakunzwe n’urubyiruko.

Riderman yavuze ko muri iyi ndirimbo badashishikariza abantu kuvuga ikinyarwanda nabi, abahanzi baririmba ibintu biriho bityo ko kubiririmba bitavuze ko batandukiriye politiki y’igihugu yo guteza imbere ururimi rw’ikinyarwanda ahubwo ko ananenga abica ururimi rw’ikinyarwanda.

Akomeza avuga ko iyi ndirimbo bayiririmbye bavuga ku buzima bwa buri munsi abakiri bato babamo.

Igisumizi Riderman yanagarutse ku gihe azasezerera mu muziki avuga ko agihari , azakomeza gukora ibitaramo agashyira hanze indirimbo ariko mu myaka nk’ibiri iri imbere akaba atekereza gusezera.

Ikinyarwanda, indirimbo ya Bruce Melody na Riderman

https://www.youtube.com/watch?v=0PMujqDNhGk

Twitter
WhatsApp
FbMessenger