AmakuruImyidagaduroUmuziki

Riderman na Bruce Melodie bongeye kwihuza bakora indirimbo nshya( Yumve)

Abahanzi b’Abanyarwanda babiri Riderman na Bruce Melodie bakunze kugaragaza gufatanyahagati yabo muri uyu mwaka, bongeye kwihuza bakorana indirimbo nshya bise “Hey Baby”.

Riderman na Bruce Melodie bagaragaje gukorana imishyinga cyane muri uyu mwaka ndetse hafi yayose igakundwa n’abatari bake.

Umuraperi Riderman ni umuraperi ukomeye mu Rwanda, uyu muhanzi umaze imyaka ikabakaba icumi n’itanu ari mu bayoboye muri hip hop, n’ubu aracyakora umuziki ugakundwa na benshi.

Riderman yatangaje ko iyi ndirimbo ye nshya ari imwe mu zo ahaye abakunzi be mbere y’uko arangiza gukora kuri Album ateganya gushyira hanze mu kwezi k’Ukuboza 2019. Ni indirimbo imwe muri nyinshi Riderman amaze gukorana na Bruce Melodie cyane ko aba bahanzi bakunze gukorana cyane mu ndirimbo zinyuranye yaba izabo bonyine cyangwa izo bagiye bahuriramo n’abandi bahanzi.

Yakomeje avuga ko mu cyumweru gitaha we na Bruce melodie bazatangira gufata amashusho y’iyi ndirimbo, azajya hanze mu minsi micye iri imbere. Iyi ndirimbo nshya ya Riderman na Bruce Melodie yakozwe mu buryo bw’amajwi na Made Beat.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger