ImyidagaduroUtuntu Nutundi

Rick Ross yatunguwe n’ikimero cya Hamisa Mobetto wabyaranye n’umuhanzi Diamond(Amafoto)

Rick Ross yatunguwe n’ikimero cya Hamisa Mobetto wabyaranye n’umuhanzi Diamond(Amafoto)

Umuraperi w’icyamamare ku Isi by’umwihariko muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Rick Ross yatunguwe n’ikimero cya Hamisa Mobetto wabyaranye n’umuhanzi Diamond platnumz wo mu gihugu cya Tanzania.
Rick Ross yabuze icyo avuga nyuma y’uko Mobetto yashyiraga ifoto kuri instagram uriya muraperi akaba uwa mbere uyitangaho igitekerezo agashyiraho uturangabyiyumviro (Emoji) tugaragaza ko yishimiye ikimero cye.

Hamisa Mobetto ukundwa n’abagabo benshi kubera uburanga n’ikimero bye bifite bacye, yashyize ifoto kuri instagram maze abagabo benshi batangarira icyo kimero kitagereranywa.

Mu batangariye iyo foto, harimo Umuraperi ukomeye muri Amerika Rick Ross wanatanze abandi kuyitangaho ibitekerezo ubwo yashyiragaho uturangabyiyumviro cyangwa Emoji tugaragaraza ko yatunguwe n’uwo mugore.

Utwo turangabyiyumviro twa Rick Ross ubundi dushatse gusobanura ko umuntu yumiwe yabuze icyo arenza ku kintu kiza abonye ndetse n’utugaragaza urukundo ruhebuje ukunze ikintu.

Ni ibintu byatunguye benshi mu bakurikira uriya mugore kubona icyamamare nka Rick Ross ukurikirwa na Miliyoni 12 kuri Instagram aba uwa mbere mu guganga ibitekerezo kuri iyo foto igaragaza ikimero gihebuje cya Mobetto.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger