AmakuruIyobokamana

Richard Ngendahayo yavuze ko yabonye Imana imbona nkubone ikamuha impano idasanzwe

Richard Nic Ngendahayo ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yari amaze iminsi asa n’udakora indirimbo nshya ariko yatangiye gukora indirimbo zitandukanye mu rwego rwo gutegura Album ya kabiri ari kwitegura kumurika, yatangaje ko yabonanye na Yesu ari na we Imana ndetse ko ubutumwa aririmba ari amagambo Imana imubwira ko bitagombera kubanza kwandika ngo akore indirimbo.

Ibi yabitangarije mu kiganiro Samedi Detente cya Radio Rwanda cyabaye  kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ukwakira 2018, yavuze ko atari we uhimba indirimbo ze ahubwo Imana ari yo ihimba ubundi akaririmba, yanemeje ko we mu buzima bwe atajya yicara ngo yandike indirimbo nkuko abahanzi bose babikora, ahubwo we abibona mu nzozi ahubwo agafata gitari akaririmba.

Ati:”Sinjya nicara ngo mvuge ngo ngiye kwandika indirimbo nkuko abahanzi benshi bicara bakavuga ngo ngiye guhimba indirimbo ivuga ku kintu runaka, sinjya mbikora….., nshobora kuba ndyamye nkarota abantu bari kuririmba , icyo nkora ndabyuka ngafata gitari cyangwa se Piano nkaririmba ibyo numvise, indirimbo zanjye zatambutse nizo ndimo gukora ntabwo njya mpimba ahubwo ndirimba ibyo Imana ihimba.”

Yakomeje avuga ko iyi mpano yo gushobora kuririmba atanditse ibihangano bye , yayihawe n’Imana ubwo yari ahuye na yo.

Yavuze ko mu 1999 yagiye muri Israel aserukiye u Rwanda na Afurika mu irushanwa ryo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, agezeyo asanga ni we wenyine waserukiye Afurika muri rusange abandi ari abazungu, cyari igiterane cyo kuramya amasaha 24/24  mu irushanwa ryamaze ibyumweru bibiri buri wese agomnba kuramya amasaha 4 adahagarara, bageze mu masaha ya saa 18:00 , hari umugabo wari uhagarariye Amerika yakoze ikintu kidasanzwe mu irushanwa ahagarika kuririmba igihe cye kitarangiye kandi bitari byemewe, maze asaba abantu ko baceceka ntibanacurange, bagatuza bakumva icyo imana ibabwira. Aha ni ho Richard Ngendahayo yahuriye n’Imana.

Abivuga yagize ati:”Muri uko guceceka ndibuka ko nari mpagaze manitse amaboko ndimo kuramya mu mutima, sinzi ukuntu ubwenge bwanjye bwagiye, hari umu Bishop wari waturutse muri Cameroun twari twegeranye ni we wambwiye amasaha namaze mpagaze, muri icyo gihe rero nagize iyerekwa mbona umuntu aramvugisha arambwira ngo nkurikira, nashaka kumureba bikaga, arabwira ati komeza urebe imbere, turi kugenda mu kibaya mbona tugeze ahantu hari umucyo mwinshi cyane , aho rero muri icyo kibaya cyarimo abamalayika utabara, ku murongo wa nyuma harimo umwanya urimo ubusa, tuhageze arambwira ngo hagaragara hariya muri uriya mwanya, bari barimo baramya bavuga ngo Uwera, urera , urera….babivuga mu kinyarwanda, araza ampagarara i ruhande kandi ntabasha kumureba, arangije arambwira ati kora nk’ibyo bari gukora, naramubajije nti ese ndabikora gute ntasa nabo, ntambaye nkabo? arambwira ati wowe kora ibyo bari gukora , ako kanya nahise ntangira kubikora, nkagira amatsiko yo kumenya umuntu wicaye ku ntebe bari kuramya, icyo nibuka ni uko yari mwiza ntashobora kuvuga, bavuga abantu beza babaho nta muntu n’umwe waba mwiza nka we ni mwiza birenze.”

Si ubwa mbere umuntu ufite aho ahuriye no kuramya Imana cyangwa se gusenga cyane avuze ko yahuye n’Imana cyangwa se ko yavuganye n’Imana, ariko usanga iyo abivuze muri rubanda batabyemera kuko akenshi bavuga ko baba babeshya.

Richard Ngendahayo yavuze ko ibyo aririmba ari Imana ibimubwira …ntabwo ajya abanza kwandika

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger