AmakuruAmakuru ashushye

RIB yerekanye umugabo watemye inka 12 mu karere ka Nyabihu

Kuri uyu wa kane mu masaha y’ikigoroba, Ibiro bishinzwe Ubugenzacyaha (RIB) byagaragaje umugabo uba mu nkambi y’Abanye-Congo ya Kiziba mu Karere ka Karongi wemera ko yatemye inka 12 z’umuturage mu Karere ka Nyabihu muri zo 10 zaje gupfa, yavuze ko yabitewe na kamere akaba asaba imbabazi.

Ku wa 25 Werurwe ni bwo twabagejejeho inkuru yavugaga ko mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 24 batemye inka 12 z’uwitwa Ndabarinze bazisanze aho zabaga. Soma hano iyo nkuru.

RIB ivuga ko hari amakuru y’uko uyu mugabo yatemye izi nka abitewe n’uko yashakaga kwica nyirazo akamubura.

Uyu watawe muri yombi azira ubu bugome, ni umugabo w’imyaka 39 witwa Karabayinga, afite umugore n’abana bane, yiyemereye ko yatemye ziriya nka azisanze ziryamye.

Yavuze ko yavuye iwe agiye kubikuza amafaranga i Muhanga ageze mu nzira igitekerezo cyo gutema ziriya nka kimuzamo arahindukira asubira inyuma, agura umupanga mushya awutyaza ku cyuma cyitwa ‘ponceuse’ arara ahantu bigeze nimugoroba, nibwo yegereye za nka amaze kunywa inzoga yitwa warage arazitema.

Karabayinga watawe muri yombi na RIB imukuye mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi avuga ko asaba imbabazi kuko ngo ibyo yakoze yabitewe na kamere.

Inka zatemwe ni iza Ndabarinze, umuturage wo mu mudugudu wa Gakamba, mu kagari ka Mulinga.

Mbabazi Modeste Umuvugizi wa RIB avuga ko amakuru y’uko hari inka z’umuturage zatemwe yayamenye ku cyumweru, abagenzacyaha batangira gushakisha uwaba yabikoze.

Amakuru yose yatanzwe barayafashe ariko, nyuma baje kumenya umwe mu bari bafitanye amakimbirane na Ndabarinze watemewe inka ko ari uriya Karabayinga bamufata bamusanze mu nkambi ya Kiziba i Karongi.

Ndabarinze watemewe inka ngo ntiyiyumvishaga ko ikibazo afitanye na Karabayinga cyatuma amutemera inka.

RIB yabonye amakuru y’uko uriya mugabo watemye inka yaba yarashakaga kwica nyira zo ariko akamubura.

Mbabazi Modeste avuga ko uretse kuba uriya wemera gutema inka,  ngo anafite indangamuntu y’u Rwanda kandi ari impunzi, na cyo kikaba ari icyaha RIB imukurikiranyeho.

Yasabye Abanyarwanda ko mu gihe bitegura kujya mu cyunamo bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25 birinda guhemuka.

Mbere ngo RIB yari yafashe abashumba bose ikeka ko baba bari inyuma ya kiriya gikorwa cy’ubugizi bwa nabi ariko amakuru agwa kuri uriya wafashwe. Icyo gihe hahise hafatwa abantu 16.

Uyu mugabo wemera ko ari we watemye inka za mugenzi we agiye gushyikirizwa ubutabera.

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda harimo ingingo ivuga ko umuntu wese, ku bw’inabi, wica cyangwa agakomeretsa bikomeye amatungo ye cyangwa ay’undi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu(6)ariko kitarenze umwaka umwe(1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu( 300. 000Frw) ariko atarenze ibihumbi magana atanu(500.000Frw) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Uyu mugabo yiyemerera ko ari we watemye izi nka
Uyu mugabo ngo yabitewe na kamere

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger