AmakuruAmakuru ashushye

RIB yerekanye abacucuraga abantu kuri Mobile Money

RIB yerekanye agatsiko k’abantu 15 bibaga abaturage amafaranga babitse kuri Mobile Money.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye agatsiko k’abantu 15 barimo umugore umwe, bari mu mutwe bise aba-Men bakiba abaturage amafaranga babitse kuri konti zabo za Mobile Money.

Saa cyenda n’igice zo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Gashyantare 2020, nibwo RIB yerekanye aka gatsiko gashinjwa kwiba abaturage batandukanye amafaranga.

Aba bantu uko ari 15, uretse umugore ubarimo abandi bose baturuka mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi.

Aka gatsiko kibaga abaturage amafaranga babitse kuri Mobile Money bakoresheje ikoranabuhanga ndetse hari n’ubwo bohererezaga abantu ubutumwa bugufi (SMS), babasaba kubasubiza amafaranga bababwira ko bibeshye noneho utabanje kureba ayo yabitse kuri konti ye agasanga yaboherereje aye.

RIB itangaza ko ku itariki 25 Mutarama 2020, ari bwo yamenye iki kibazo nyuma y’aho umugabo witwa Rubayiza Alain atangiye ikirego ko hari umuntu wamwibye ibihumbi 500 Frw kuri Mobile Money noneho itangira kubikurikirana isanga ari itsinda ry’abantu benshi.

Umwe mu bagize iri tsinda ry’aba-Men, Ngendahimana Zakariya, yavuze ko yari amaze ukwezi kumwe atangiye gukora ubu butekamutwe, akaba yari amaze kwambura abaturage babiri.

Yagize ati “Bazanaga Sim Card z’ubw’agent bakanyereka uko uhimba nimero imibare 10 ugapimanya ugashyira muri telefone ugatera icyemezo kitagenda ugahindura undi mubare icyemezo cy’icumi cyagenda ukareba 20 yagenda ukareba 50 yagenda ukareba 100 ritagenda ukamanuka ujya hasi kugera umenye amafaranga umuntu afiteho yaba afite wendaho nk’ibihumbi 75 ukagereranya ukamuha nk’ibihumbi 74 cyangwa ibihumbi 73 ugahita umuha ubutumwa butariho amafaranga.”

Yakomeje agira ati “Gutera icyemezo ni ugu-hacking nimero ukayishyira muri telefone ugakanda *184*4*2*1 ukamanuka nyuma ya nimero ugashiraho* noneho ugashyiraho umubare w’amafaranga *1* umubare w’ibanga # ugahita wemeza kuri iyo Sim Card.”

Umugore uri muri aka gatsiko witwa Ugirashebuja Laurence, wari ushinzwe gushakisha Sim Card za Mobile Money, akazishyira umwe mu batekamutwe bakoranaga, yagiriye inama abandi banyarwanda kwirinda kwishora muri ubu butekamutwe.

Ati “Inama nagira abandi n’uko babireka si byiza kuko n’uwundi bapanga gahunda yo kwigomeka kuri leta namugira inama yo kubireka kuko si byiza.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Marie Michelle Umuhoza, yatangaje ko aba bantu uko ari 15 bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo gukoresha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyo gushyiraho umutwe w’ubugizi bwa nabi.

Ati “Bafatiwe mu bikorwa by’ubujura bw’amafaranga bakura kuri MoMo z’abantu batandukanye, kugira ngo bamenyekane byatangiye ku tariki ya 25 Mutarama 2020, aho uwitwa Rubayiza Alain yagiye kurega kuri RIB ya Kicukiro, avuga ko bamwibye ibihumbi 500 agaragaza nimero yamuhamagaye yamwoherereje ubutumwa bugufi, ibikorwa by’iperereza biratangira bagenda bafatwa gutyo gutyo.”

Yakomeje avuga ko aba batekamutwe batangiye gutabwa muri yombi tariki ya 28 Mutarama 2020, kandi iki gikorwa gikomeje kuko hari n’abandi bashyizwe muri aka gatsiko kiyise aba-Men batarafatwa.

Ingingo ya 174 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko uwahamwe n’icyaha cyo gukoresha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu ndetse n’amande ari hagati ya miliyoni ebyiri n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda

Ingingo 224 yo iteganya igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi ku muntu wahamwe n’icyaha cyo gukora umutwe w’ubugizi bwa nabi uretse ko iyo hajemo impamvu nkomezacyaha umuntu ashobora gufungwa hagati y’imyaka 15 n’imyaka 20.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger