AmakuruAmakuru ashushye

RIB yataye muri yombi umugabo wari ugiye kwicisha umugore we

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwaburijemo umugambi w’umugabo witwa Ntirenganya Jean Maurice, wari wagambaniye umugore we Nzitukuze Yvette ngo yicwe, kugira ngo urubanza rwa gatanya bafitanye ruburizwemo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo uyu mugabo witwa Ntirenganya yatawe muri yombi afatiwe mu kabari kitwa Chez Musoni kari ku muhanda uva ku Kicukiro (Sonatube) werekeza mu Mujyi rwagati.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yatangaje ko uyu mugabo yafashwe biturutse ku mikoranire myiza y’uru rwego n’abaturage.

Uyu mugabo yashakanye n’umugore we witwa Nzitukuze Yvette mu 2007 nyuma y’imyaka ibiri bakundana, ubu bafitanye abana babiri.

Mu gushaka kumenya imvano y’umwuka mubi, IGIHE dukesha iyi nkuru ko yegere yatutumbye agisama inda y’umwana wa mbere, yasabye umugabo ko bajyana kwa muganga undi amusubiza ko akwiye kwitoza kubaho nk’utamufite, amubaza niba ‘abatagira abagabo ntibababyaza?’.

Amakimbirane hagati y’uyu mugore n’umugabo yarakomeje kugeza ubwo ngo ntacyo yigeze amufasha no mu kurera abana. Umugore ngo niwe wimenye muri byose kuko yari asigaye acuruza alimentation nyuma yo kugurisha moto ebyiri yari afite akiri inkumi.

Nzitukuze avuga ko igihe cyageze umugabo akajya amukubita ubutitsa, akahukanira mu kindi cyumba mu nzu yabo iri mu Gatenga.

Gukubitwa bimaze nko kuba umuco, umunsi umwe ngo yasabye umukozi we ko niyumva umugabo ari kumukubita yaza guhamagara kuri polisi. Impamvu we atashoboraga guhamagara ngo ni uko telefoni umugabo yabaga yazimwatse.

Mu 2014 Polisi yataye muri yombi uyu mugabo, arafungwa gusa aza gufungurwa amaze kwandika ibaruwa isaba imbabazi umugore, n’umugore amaze kwandika indi imuha imbabazi.

Bemereye imbere y’ubuyobozi ko bagiye kubana mu mahoro, ariko yasubiye ku nkoni nyuma y’iminsi itatu gusa.

Uyu mugore amaze kwahukana inshuro eshatu bitewe n’aya makimbirane, umugabo nawe amaze gufungwa inshuro ebyiri azira guhoza ku nkeke uwo bashakanye.

Magingo aya uyu mugabo afungiye kuri station ya Polisi ya Kicukiro aho akurikiranyweho ubwinjiracyaha bw’icyaha cy’ubugome.

Mu mugambi we wo gushaka kwica umugore we, ngo hari umuvuzi gakondo yashatse, amubwira ikibazo asanganywe cy’uburwayi bw’ibintu bimufata mu kuboko bikamurya cyane.

Uyu muvuzi ngo yamubwiye ko azamuvura. Undi amubwira ko ubimuteza ari umugore ko akwiye kuzamumukiza dore ko bari batakibana kuko yahukanye we n’abana bakajya gukodesha.

Ntirenganya yemereye uyu muvuzi miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo azamwicire umugore, ku ikubitiro amuha ibihumbi ijana amubwira ko andi azayamuha amaze kurangiza akazi kandi amweretse ikimenyetso.

Yafashwe amaze guha andi mafaranga ibihumbi ijana uyu muvuzi wamubwiraga ko umugore we yamaze gupfa.

Uyu muvuzi amaze guhabwa ikiraka cyo kwica Nzitukuze, yahise amenyesha Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, rutangira iperereza ryimbitse, atanga n’amakuru yose yaganishije ku ifatwa rya Ntirenganya.

RIB yacungiye uyu mugore umutekano atazi ibyo aribyo, ku buryo yamenye umugambi wo kumwica umugabo yamaze gutabwa muri yombi agwa mu kantu.

Nyuma yo kuburizamo uyu mugambi w’ubwicanyi, uyu mugabo ari mu maboko ya RIB. Ntaramenya ko umugore we ari muzima kuko azi neza ko yapfuye dore ko yahawe icyo yita ibimenyetso.

Yumvikanye abwira abakozi b’uru rwego ati “Ndasaba imbabazi kuba narishe umugore wanjye […] mwandeka nkazajya nibura kumushyingura?”.

Ntirenganya akekwaho icyaha by’ubwinjiracyaha giteganywa n’ingingo ya 21 mu itegeko rigena ibyaha n’ibihano. Iyi ngingo isobanura ko ubwinjiracyaha buhanirwa n’ubwo icyari kigambiriwe kitashoboraga kugerwaho bitewe n’impamvu nyir’ugukora icyaha atashoboye kumenya.

Ubwinjiracyaha bw’icyaha cy’ubugome cyangwa icyaha gikomeye buhanishwa ½ cy’igihano giteganyirijwe icyo cyaha. Ku cyaha gihanishwa igifungo cya burundu, ubwinjiracyaha buhanishwa igihano cy’igifungo kingana n’imyaka 25.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger