AmakuruImyidagaduro

RIB yatangaje icyahitanye Jay Polly mugihe uwo basangiye we yahumye

Ubwo Jay Polly yitabaga Imana ku wa 2 Nzeri 2021, byatangajwe ko hagiye gukorwa iperereza rigomba kugaragaza mu buryo bwimbitse icyamwishe nubwo kitahise kimenyekana uretse ibyatangajwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa.

Amakuru yatangajwe nyuma y’urupfu rwe agaragaza ko ku munsi ubanziriza igihe yapfiriye Jay Polly na bagenzi be barimo uwitwa Iyamuremye Jean Clement na Niyomugabo Jean Claude bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge na Harerimana Gilbert ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi banyoye ibintu byavanzwe hifashishijwe isukari, alcool n’amazi ashyushye, bikavugwa ko Harerimana ari we wabivanze.

Kuri ubu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko isuzuma ryakozwe na Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFL), rigaragaza ko Jay Polly yishwe n’ikinyabutabire cyitwa Methanol (Methanol alcohol intoxication).

Umurambo wa Jay Polly wakorewe ibizamini byo mu maraso, mu nkari no mu gifu.

RIB ikomeza ivuga ko mu mubiri we hasanzwemo ikinyabutabire cya methanol cyinshi cyateye umutima we guharara ibizwi nka ‘cardiorespiratory arrest’.

Jay Polly na bagenzi be nyuma yo kunywa ibyo bavanze bose bamerewe nabi bajyanwa mu bitaro ari n’aho Jay Polly yaje kugwa.

Kugeza ubu uwitwa Niyomugabo Jean Claude yamaze gusezererwa nyuma yo kuvurwa, mu gihe Iyamuremye na Harerimana bo bakiri mu bitaro barikwitabwaho n’abaganga.

Hari amakuru avuga ko Iyamuremye Jean Clement afite ikibazo cyo kutabona neza bishobora kumuviramo ubuhumyi bwa burundu biturutse kuri iki kinyabutabire.

Bitangazwa ko guhuma amaso ni imwe mu ngaruka ishobora guterwa no kunywa ikinyabutabire cya Methanol.

Hagati aho Harerimana Gilbert unakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi , nyuma yo gutangazwa ko ari we wavanze biriya binyobwa yatangiye gukurikiranwa n’amategeko.

Akaba akurikiranyweho icyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.

Gihanwa n’ingingo ya 115 yo mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iri tegeko rivuga ko “Umuntu wese utera undi indwara cyangwa kudashobora kwikorera umurimo, amuhaye mu buryo ubwo aribwo bwose abishaka, ariko atagendereye kwica, ikintu gishobora kwica cyangwa ibintu n’ubwo bitagira ubushobozi bwo kwica, bifite nyamara ubushobozi bwo gushegesha ubuzima, aba akoze icyaha.”

Iki cyaha iyo agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 300 000 FRW ariko atarenze 500 000 Frw.

Ikindi nanone iyo ikintu cyatanzwe giteye indwara idakira, ukudashobora kugira icyo umuntu yikorera burundu cyangwa ukudashobora gukoresha na busa urugingo rw’umubiri.

Aha naho igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze 500 000 Frw ariko atarenze 1 000 000 Frw.

Umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly yasezeweho bwa nyuma y’iminsi itatu ishize yitabye Imana.

Uyu muraperi wamamaye mu Rwanda, mu masaha ya mu gitondo cyo ku cyumweru taliki ya 5 Nzeri 2021, nibwo umurambo we wakuwe ku bitaro bya Kacyiru aho wariwagiye gupimwa ngo harebwe icyamuhitanye.

Abantu benshi bari baje muri iki gikorwa akababaro kari kose buri wese amarira azenga mu maso. Iki gikorwa cyayobowe n’umubyeyi wa Davis D, Bukuru Jean Damascene.

Bamwe mu bazwi mu ruhando rw’imyidagaduro bari baje mu muhango wo guhekereza uyu muhanzi barimo umuhanzi Christopher, Platini P, MC Tino, Pacson, Mani Martin n’abandi. Hari kandi Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou utegura ibitaramo bitandukanye mu Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco, Bamporiki Edouard witabiriye umuhango wo gusezera uyu muhanzi, yavuze ko bigoye kubona icyo umuntu avuga ku rupfu rw’umuhanzi w’umuhanga nka Jay Polly.

Harerimana Joseph Yongwe wabwirije mu muhango wo gusezera kuri Jay Polly mu rugo iwe Kibagabaga, yabwirije ubutumwa buri muri Bibiliya mu rwandiko Pawulo yandikiye Abatesaronike 4: 13-15.

Ni imirongo ishishikariza abantu kutababara nk’abadafite ibyiringiro.

Inkuru y’urupfu rwa Jay Polly yamenyekanye mu gitondo cyo ku Kane tariki 02 Nzeri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger