AmakuruAmakuru ashushye

RIB yafashe babiri bakekwaho kwica umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi abantu babiri bakekwaho kwica Imanishimwe Sandrine wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge barimo uwahoze ari umukunzi we.

RIB iratangaza ko yafashe abakekwaho gucura umugambi wo kwica Imanishimwe Sandrine  w’imyaka 21 y’amavuko.

Uyu mukobwa ukomoka mu karere ka Huye, yishwe ku cyumweri taliki 08 Nzeri afite gahunda yo guhura n’umusore w’inshuti nyuma ngo yaje kumuhamagara asanga telephone ye ntiriho, aza kumenya amakuru ko yapfuye.

Yigaga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza y’u Rwanda – Ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (College of Science and Technology, UR–CST).

Umubiri wa Imanishimwe Sandrine wabonetse mu Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) riri mu karere ka Nyurugenge mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 08 Nzeri. Ababonye umubiri wa nyakwigendera basanze afite igikomere mu mutwe ndetse bigaragara ko ashobora kuba yanizwe, ibyatumye hanakekwa ko yaba yishwe.

Ubu ni bwo butumwa RIB yanditse kuri Twitter imenyekanisha iby’itabwa muri yombi ry’abakekwaho kwica uwo munyeshuri

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger