AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

REG yanenzwe igihombo gikomeye yakoreyemo cya miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG Ltd) bwitabye Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Umutungo wa Leta (PAC), kugira ngo gisobanure imikoreshereze mibi yagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta 2017-2018, 2018-2019 na 2019-2020.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 09 Nzeri 2021, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yagaragaje ko hari isoko rimara umwaka ritarasinywa kandi abaturage bakeneye amashanyarazi.

Akomeza agaragaza ko hari nubwo amasezerano aba yararangiye ariko ntasinywe bityo hagakekwamo ruswa.

Hari abantu babereyemo REG umwenda wa miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda itishyuza.

Biraro yagize ati: “Iyo batishyuza, ibikoresho ntibicungwe neza buri wese akaza akitwarira bigeraho bikazamo imikorere mibi, ibi bikwiye kwihutishwa bikarangira”.

Ku rundi ruhande, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ashima ko hari imyumvire igenda izamuka mu ishami rishinzwe ubucuruzi rya EUCL.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yibaza niba bikwiye ko kampani y’amashanyarazi ikorera mu gihombo bikagera muri miliyari zirenga 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Imikorere mibi ni yo itungwa agatoki mu gutuma hakomeza kubaho ibihombo muri REG.

Uruganda rwa Nyiramugengeri rwa Gishoma rwatwaye miliyari 40.5. Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko guhera mu mwaka wa 2017 uruganda nta musaruro ruratanga.

Iyi raporo igaragaza ko miliyoni 27.5 z’amadolari y’Amerika zidafitiwe icyerekezo kandi ko REG idashaka kuzishyura. Aha niho Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ahera asaba ko ayo mafaranga yazishyurwa.

Ati: “Turakomeza gusaba MINECOFIN na MININFRA gufatanya na kompanyi kugira ngo zikore neza. Mu Kigo gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL) ngo nta na rimwe bigeze bashyira mu bikorwa mu itangwa rya raporo z’ibitabo by’ibaruramari kuko ntibarageza ku kigero cya 60%”.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, avuga ko raporo z’imishinga zidatangirwa igihe, akibutsa ko zimwe mu nshingano za REG ari ugucuruza ikunguka kandi ikageza ibikorwa by’amashanyarazi ku baturage.

Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, umwe mu bagize PAC, avuga mu myaka yose REG yabonye biragayitse na biragayitse cyane hashingiwe kuri raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Hagaragajwe kandi amazu akeneye gusanwa ari hirya no hino yangiritse nk’ari i Karongi, Kirehe, Nyamasheke, Rusizi na Nyanza, REG idasana hakiyongeraho ibibanza bitayanditseho.

Hari kandi inganda z’amashanayarazi zidatanga umusaruro nka Rulindo na Mukungwa.

Abadepite bagize PAC bahase ibibazo abayobozi ba REG bakorera mu gihombo cya miliyari 10 Frw

Inkuru ya Imvaho

Twitter
WhatsApp
FbMessenger