AmakuruAmakuru ashushye

Red-Tabara yigambye kwica abasirikare n’abapolisi b’u Burundi ‘bashakaga gusahura abaturage’

Umutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wigambye igitero giheruka kugabwa ku ngabo n’abapolisi b’iki gihugu, uvuga ko wishe bamwe muri bo mu rwego rwo kurengera abaturage bashakaga gusahura.

Mu masaha y’umugoroba w’ejo ku Cyumweru ni bwo ibirindiro by’ingabo na Polisi y’u Burundi biri ahitwa Gatumba hafi n’umupaka wa RDC byatewe n’abitwaje intwaro batahise bamenyekana.

Ikinyamakuru SOS Medias Burundi cyari cyavuze ko umusirikare umwe ari we wishwe na ho bagenzi be batatu n’umupolisi umwe barakomereka, gusa nanone kikavuga ko andi makuru gikesha inzego za gisirikare na Polisi avuga ko abapolisi batandatu n’abasirikare bane ari bo bishwe, mu gihe abapolisi barenga 10 n’abasirikare batanu ari bo bakomeretse.

Umutwe wa Red-Tabara ubinyujije ku rubuga rwawo rwa Twitter, wemeje ko ari wo uri inyuma ya kiriya gitero.

Uyu mutwe wavuze ko wishe abasirikare batanu n’abapolisi barindwi, abandi benshi barakomereka.

Uti: “Ejo hashize twakoreye operasiyo ku mupaka wa Gatumba na Uvira dufasha abaturage bagenzi bacu, mu rwego rwo kurinda abasirikare n’abapolisi b’u Burundi kubasahurira imitungo. Abasirikare batanu n’abapolisi barindwi barishwe na ho abandi benshi ku ruhande rw’umwanzi barakomereka.”

Red-Tabara yavuze ko muri iyi Operasiyo itunguranye yamaze igihe kitageze ku isaha, abasirikare n’abapolisi b’u Burundi bacanweho umuriro babura uko bakwirwanaho, biba ngombwa ko benshi muri bo bakwira imishwaro berekeza muri Congo Kinshasa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger