AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Reba uburyo butangaje APR FC yishimiye insinzi n’icyo abakinnyi bayo babivugaho

Ku mugoroba wo kuwa Gatatu habaye umukino wahuje Ikipe ya Rayon Sports na mukeba wayo bihpra bihanganye APR FC ,uyu mukino ukaba warangiye APR yitwaye neza ikura amanota atatu imbere ya Rayon Sports ku bitego 2-1 ibintu byaraje mugahinda abakunzi ba Rayon benshi.

Umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wari utegerejwe n’Abanyarwanda bose hagati ya APR FC yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade Amahoro, warangiye APR FC iyitsinze ibitego 2-1 nyamara Rayon Sports yari yayokeje igitutu.

Ku munota wa 94 ubwo Rusheshangoga Michel yahagurukije abafana b’ikipeya APR FC  atsindira iyi kipe igitego cya kabiri mu mukino bari bahuyemo na mukeba Rayon Sports muri shampiyona, abakinnyi b’iyi kipe bagaragaje kwishimira igitego  mu buryo budasanzwe aho bapfukamye bakagenda nk’imbwa banazigana uko zimoka.

Nk’uko kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste Migi, yabisobanuye, yavuze ko impamvu bishyimye bagenda nk’imbwa,kwari ukwereka abafana ba Rayon Sports ko babise imbwa none abo bise imbwa bakaba babakojeje isoni.

Yagize ati”Murabizi tumaze gutsindwa na Club Africain muri Tunisia bakadusezerera, haje ibintu byinshi ku maradiyo, ku mbuga nkoranyamabaga bashyizeho amashusho y’imbwa bakazajya bahamagara imbwa imwe bayitirira izina ry’umukinnyi wa APR FC, twashatse kubereka ko abo bitaga imbwa aribo babakojeje isoni, ndibwira ko nabo ari isomo tubahaye kwita umuntu imbwa utanamurusha nta bwo aribyo.”

Ibi byabaye nyuma y’uko hari hamaze iminsi hakwirakwizwa amashusho y’umuntu ahamagara imbwa mu mazina y’abakinnyi b’Ikipe ya APR FC zasohoka akazikubita ikibando mu mugongo, aya mashusho yasakaye nyuma y’uko APR FC yasezererwaga na Club Africain mu mukino nyafurika ya CAF Champions League iyitsinze 3-1.

Gutsinda uyu mukino bishyize APR FC ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 18, inota rimwe inyuma ya Mukura iyoboye shampiyona.

Abakinnyi ba APR FC bishimiye insinzi bagenda bapfukamye
Bavuze ko bashakaga kwereka Rayon yabise Imbwa ko yibeshye
umukino warangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-1
Twitter
WhatsApp
FbMessenger