AmakuruAmakuru ashushye

REB yatangaje igihe amanota y’abakoze ibizamini bya leta arasohokera

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi REB cyatangaje ko amanota y’abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta mu 2019 arasohoka kuri uyu wa mbere tariki 30 Ukuboza 2019 Saa Cyenda z’amanywa.

REB yavuze ko amanota arasohoka ari ay’abakoze ikizamini gisoza amashuri abanza, icyiciro usange , Tronc Commun ndetse n’abize mu mashuri nderaburezi TTC.

Aya manota agiye gusohoka mu masaha make ari imbere nyuma y’igihe ababyeyi bashinja REB kuyatangaza ngo batangire bashakire abana ibikoresho by’ishuri.

Ku rundi ruhande REB yo yari yatangaje ko batakerewe gutangaza amanota kuko bagiye kuyatangaza ndetse n’umwana ahita amenya ikigo azigamo ndetse n’ishami aziga ku bazaba bagiye mu mwana wa Kane .

Ministeri y’uburezi ivuga ko uyu mwaka w’amashuri wa 2019, ikizamini cya leta gisoza amashuri abanza cyakozwe n’abanyeshuri 286 087.Barimo abahungu 131 748, n’abakobwa 154 339 .

Abakoze ibizamini bya Leta bisoza ikiciro rusange bakaba ari 116 398 mu gihe umwaka ushize wa 2018 hakoze abana 99 898, bivuze ko biyongereyeho abagera ku 16 500 uyu mwaka wa 2019.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger