AmakuruAmakuru ashushye

REB irifashisha Televiziyo na Radio mu kwigisha abanyeshuri batashye kubera Coronavirus

Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi REB gitangaza ko kigiye kwiyambaza ibitangazamakuru nka Radiyo na televiziyo kugira ngo abana batabasha kwiga mu buryo bw’iyakure bwashyizweho, na bo bakurikire amasomo.

Dr Ndayambaje avuga ko hagiye kwifashishwa radiyo na televiziyo mu kwigishiriza abana iwabo
Dr Ndayambaje avuga ko hagiye kwifashishwa radiyo na televiziyo mu kwigishiriza abana iwabo
Ibyo biravugwa mu gihe hari urubuga REB yashyizeho rwitwa elearning.reb.rw ruriho amasomo n’ubundi bumenyi butandukanye byafasha abanyeshuri n’abarezi muri iki gihe bari mu biruhuko bitari biteganyijwe, gusa hakaba hari abatabasha kugera kuri urwo rubuga bitewe n’impamvu zinyuranye.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko iby’urwo rubuga batarabimenya bityo babe bafasha abana babo ndetse hakaba n’abazitirwa n’imbogamizi z’uko nta bikoresho by’ikoranabuhanga bafite byabafasha nk’uko Ngabo Cassien wo mu karere ka Burera abivuga.

Agira ati “Jyewe iby’urwo rubuga ni mwe mbyumvanye kandi mfite abana biga ariko ntacyo rurimo kubafasha. Ndumva ibyo ari iby’abanyamujyi bishoboye babasha kubona mudasobwa cyangwa telefone zigezweho, hano mu cyaro rero biragoye kuko n’ufite iyo telefone ajya ku kagari cyangwa ku murenge gushaka Internet”.

Nyirabahire wo mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali na we avuga ko urwo rubuga ataruzi, gusa ngo yumva rufite akamaro ari yo mpamvu rwamenyekanishwa.

Ati “Urwo rubuga sinduzi, bibaye byiza barumenyekanisha tukarukoresha bityo tugafasha abana bacu. Nkanjye hari urubuga rwa Whatsapp ndiho duhuriraho n’abarimu, ni rwo batwohererezaho imyitozo y’abana, bikadusaba gufotoza kugira ngo babashe gukora ariko muri iyi minsi biragoye”.

REB ivuga ko urwo rubuga rusanzwe ruriho, gusa ngo muri iyi minsi icyorezo cya Covid-19 cyatumye abanyeshuri bataha imburagihe, ni bwo yifuza ko rumenyekana kurushaho kugira ngo rufashe abana.

Uyu murezi wo mu karere ka Nyaruguru we utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko urwo rubuga aruzi nubwo bidahagije ariko ko ababyeyi cyangwa abana bataramenya ibyarwo kandi byari bikenewe ko barumenya.

Ati “Jyewe ndaruzi ariko bidahagije kuko numva ruvugwa mu bitangazamukuru ariko uburyo bwo kurukoresha sindabumenya, cyane ko n’ubuyobozi bw’ikigo ntacyo burarutubwiraho. Urumva rero ko umwana cyangwa umubyeyi wa hano mu cyaro atapfa kurumenya kuko sindumva umwana unambaza ibyarwo”.

Yongeraho ko kuri we yumva no mu gihe abana bazaba basubiye ku ishuri, babanza guhabwa iminsi yo gusubira mu masomo mbere yo kubaha ibizamini batashye badakoze.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi REB, Dr Irénée Ndayambaje, avuga ko urwo rubuga rwo kwigisha hifashishijwe iyakure rusanzweho kandi ko rwakoreshwaga.

Ati “Urwo rubuga rwari rusanzweho nk’uburyo bumwe bwo gushimangira ikoranabuhanga mu burezi kuko politiki yaryo kuva yashyirwaho muri 2016, byabaye ngombwa ko REB ishyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwunganira ubusanzwe mu mashuri. Bivuze ko ari ukwigisha ikoranabuhanga twifashishije ikoranabuhanga”.

Ati “Muri iki gihe rero kigoye turimo ni bwo iryo koranabuhanga ryakoreshwa cyane kugira ngo rifashe abana kwiga. Gusa birumvikana ko ubushobozi butangana kuri bose, hari abatabasha kubona iyo mudasobwa, smart phone cyangwa Internet. Tugiye gukorana byihuse na za televiziyo n’amaradiyo kuko radiyo igera hafi kuri bose, dutambutse ubmenyi runaka bityo abana bose bubagereho bari iwabo”.

Akomeza avuga ko bakora ibishoboka byose kugira ngo uburyo bwo kwigisha hifashishijwe iyakure (eLearnig) busakare bityo bufashe abana kuguma ku murongo w’amasomo aho kwicara ngo bategereze kongera kwiga basubiye ku ishuri.

Dr Ndayambaje kandi amara impungenge abana n’ababyeyi ko mu gihe amashuri azongera gufungurwa, abanyeshuri bazabanza gusubirirwamo amasomo mu ncamake banasuzumwa kugira ngo abarezi babone uko abana bahagaze bityo babone gukora ibizamini by’igihembwe cya kabiri.

Kugeza ubu ngo hari abarimu 129 biteguye guhugura abandi 1,500 bari kuri urwo rubuga, bukaba ari n’uburyo bwo gushishikariza n’abandi ngo kurwitabira kuko rubungura ubumenyi butuma bafasha abana uko bikwiye.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko urubuga rwa elearning.reb.rw ruriho amasomo y’amashuri y’icuke, ayabanza ndetse n’ayisumbuye, urubuga elearning.rp.ac.rw ruriho amasomo yagenewe abanyeshuri biga imyuga ku nzego zose na ho urubuga elearning.ur.ac.rw ruriho amasomo y’abanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda ariko n’abo muri kaminuza zigenga babishaka barukoresha.

Iyi nkuru tuyikesha Kigali Today
Twitter
WhatsApp
FbMessenger