AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Real Madrid yihagazeho imbere ya FC Barcelona bari bayikangishije (Amafoto)

Umukino ubanza wa ½ cy’irangiza cy’igikombe cy’umwami wari utegerejwe n’isi yose hagati ya FC Barcelona na Real Madrid, warangiye ikipe ya Real Madrid abenshi bahaga amahirwe yo gutsindwa yihagazeho inganya na FC Barcelona 1-1.

Ni umukino wabereye i Camp Nou ku kibuga cya FC Barcelona. Lionel Messi ntiyabashije kubanza mu kibuga kubera imvune yari yarakuye mu mukino wa shampiyona FC Barcelona yanganyijemo na Valencia 2-2.

Abenshi bari biteze ko Real Madrid iza gutsindirwa ku kibuga cya Camp Nou ibitego byinshi, bitewe n’uko yari yitwaye mu Ukuboza 2018 ubwo yasuraga FC Barcelona mu mukino wa shampiyona. Ni umukino warangiye Real Madrid inyagiwe ibitego 5-1.

Ikipe ya Real Madrid ni yo yinjiye mbere muri uyu mukino, birangira inabonye igitego hakiri kare cyane. Ni igitego cyatsinzwe na Lucas Vasquez ku munota wa 06 w’umukino, ku mupira yari akatiwe imbere y’izamu na Karim Benzema.

Abakinnyi ba FC Barcelona batangiye umukino ubona ko basa n’aho bahuzagurika barwanye no kwishyura iki gitego, gusa igice cya mbere cy’umukino kirangira Real Madrid ikiri imbere na 1-0.

Ni igice cyaranzwe no gutinyuka cyane ku ruhande rw’ikipe ya Real Madrid.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, FC Barcelona yagarukanye imikinire itandukanye n’iyo mu gice cya mbere, yotsa igitutu cyane ikipe ya Real Madrid.

Nyuma y’uburyo butandukanye abasore barimo Suarez na Coutinho bagiye bananirwa kubyaza umusaruro, Barcelona yaje kwishyura ku munota wa 57 w’umukino ibifashijwemo na Malcom wari wagiriwe ikizere cyo kubanza mu kibuga.

Iki gitego cyakurikiwe n’impinduka ku ruhande rw’umutoza Ernesto Valvelde, yinjiza Lionel Messi mu kibuga cyo kimwe na Artulo Vidal ndetse yemwe na Carles Arena.

Izi mpinduka zongereye FC Barcelona imbaraga, gusa ntizayifasha kubona igitego cy’insinzi.

Aya makipe yombi agomba kwisobanura mu mukino wo kwishyura uteganyijwe kuba ku wa 27 Gashyantare. Ni umukino uzabera I Santiago Bernabeu ku kibuga cy’ikipe ya Real Madrid.

Lionel Messi yabanje ku ntebe y’abasimbura.
Toni Kroos ahanganye na Nelson Semedo wa Barcelona.
Philippe Coutinho agerageza gucenga abakinnyi ba Real Madrid.
Luis Suarez na Sergio Ramos ntibiburira iyo bahuriye muri Clasico.
Abakinnyi ba FC Barcelona bakina ku ruhande rw’iburyo ntibazibagirwa Viniscius Jr.
Lucas Vasquez agerageza gutwara umupira Arthur Melo wigaragaje cyane ku ruhande rwa FC Barcelona.
Luka Modric agerageza gukurikira mucuti we Ivan Raktic ngo amwambure umupira.
Ba myugariro Gerard Pique na Rafael Varane bahanganiye umupira.
Malcom yishimira igitego cye cya mbere muri El Clasico.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger