AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Real Madrid yegukanye igikombe cya 13 cya UEFA Champions league-Amafoto

Ikipe ya Real Madrid yegukanye igikombe cya 13 cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi, kinabaye icya 3 itwaye yikurikiranya, nyuma yo gutsindira Liverpool kumukino wa nyuma ibitego 3-1.

Ni umukino waberaga kuri Olympic Stadium iherereye mu murwa mukuru wa Ukraine, Kiev.

Uyu mukino watangiye amakipe yombi akinira hagati mu kibuga, ari na ko abakinnyi ku mpande zombi bacungacungana cyane.

Uburyo bwa mbere bukomeye bwabonetse muri uyu mukino, ni ubwabonetse ku ruhande rwa Liverpool ku munota wa 22, nyuma y’umupira Andrew Robertson yakase, usanga Roberto Firmino mu rubuga rw’amahina, awuteye bakinnyi ba Real Madrid barawugarura, usanga Alexander Arnold wawuteye ufatwa n’umuzamu Kaylor Navas.

Livepool yagize ibyago ku munota wa 29, Mohammed Salah yagenderagaho asohoka mu kibuga nyuma yo kuryamirwa na Sergio Ramos agahaguka akaboko.

Byabaye ngombwa koumutioza Jurgen Klopp akura mu kibuga uyu musore, akinjiza Adam Lalana utagize icyo akora mu gice cya mbere cy’umukino.

Ku rundi ruhaande, Real Madrid na yo yaje kugira ibyago ku munota wa 32 , biba ngombwa ko Dani Carvajal wari umaze gutaratswa n’abakinnyi ba Liverpool aha umwanya Nacho Fernandes.

Nyuma yo gusohoka mu kibuga kwa Mohammed Salah, Real Madrid yacanye umuriro kuriLiverpool, inabona igitego nota wa 42 cyatsinzwe na Kharim Benzema, gusa umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko Benzema yari yabanje kurarira.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiranye n’imbaraga ku ruhande rw’ikipe y’umutoza Zinedine Zidane.

Iyi kipe yashoboraga kubona igitego ku muntota wa 47 w’umukino nyuma y’amakosa yari akozwe na  ba myugarirob’ikipe ya Liverpool, gusa umupira Isco yateye ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Amakosa y’abakinnyi ba Liverpool yabakozeho ku munota 51 w’umukino, Kharim Benzema atsindira Real Madrid igitego cya mbere, ku mupira yari yiherewe na Loris Karius .

Iki gitego cyaje kwishyurwa na Sadio Mane kumunota wa 55 w’umukino, ku mupira yari ahawe na Dejan Lovren.

Iki gitego cyakurikiwe n’impinduka ku kipe y’umutoza Zinedine Zidane, wakuye mu kibuga Isco akinjiza Gareth Bale.

Uyu musore ukomoka muri Wales yahise atsindira Real Madid igitego cya kabiri ku munota wa 64 ku mupira yari ahawe na Marcelo, mbere y’uko yongeramo ikindi ku munota wa 83 w’umukino, ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’umuzamu bikarangira umuzamu wa Liverpool akuyemo umupira ukamunanira.

Jurgen Klopp akomeje kudahirwa n’imikino ya nyuma.
Zinedine zidane na Modric ibitwenge byari byose.
Gareth Bale yishimira igitego cye cya mbere.
Igitego cya mbere cya Gareth Bale.
Loris Karius arwana n’ishoti rya Gareth Bale.
Gutakaza igikombe ukireba ni byo bintu bibabaza mumupira w’amaguru.
Kapiteni Jordan Henderson ashimira abafana.

 

Bale yihanganisha Karius.
Dore ibyo Ramos yakoreye Mo Salah.
Salah yasohotse mu kibuga arira.
Christiano Ronaldo yihanganisha Salah.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger