AmakuruImikino

Real Madrid yatangiye kugurisha imyambaro ya Eden Hazard

Ikipe ya Real Madrid yamaze kugeza mu bubiko bwayo buherereye ku kibuga cy’indege cy’i Barcelona, imyambaro yanditseho nimero 7 rutahizamu Eden Hazard azajya yambara.

Hazard ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi, ari hafi gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Real Madrid, nyuma y’uko iyi kipe yemeranyije na Chelsea ko igomba kumutangaho angana na miliyoni 88.5 z’amapawundi.

Amakuru avuga ko Hazard azajya ahembwa na Real Madrid ibihumbi 400 by’amapawundi ku cyumweru, umushahara ukubye kabiri uwo Chelsea yamuhaga. Bivugwa kandi ko uyu musore yamaze gusinya imyaka itanu muri Real Madrid, n’ubwo iyi kipe y’ibwami itarabitangaza ku mugaragaro.

Byitezwe ko Real Madrid izatangaza ku mugaragaro Hazard nk’umukinnyi wayo mu mpera z’icyumweru gitaha, nyuma y’umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Uburayi cyo muri 2020 Ububiligi buzahuriramo na Ecosse ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.

Gusa birasa n’aho Real Madrid yamaze gushyira byose ku mugaragaro, nyuma yo gushyira ku isoko imyambaro ya Eden Hazard. Ni imyambaro iriho numero 7 ndetse n’izina Hazard mu mugongo.

Eden Hazard yahawe kwambara numero 7, nyuma y’uko nimero 10 yari kwambara yanze kurekurwa na Luka Modric usanzwe ayambara muri Real Madrid.

Nimero 7 muri Real mu busanzwe yambarwaga na Mariano Diaz, gusa birasa n’aho uyu musore yamaze kwamburwa iyi nimero yahoze yambarwa na kizigenza Cristiano Ronaldo.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger