AmakuruImikino

Real Madrid yasinyishije umukinnyi ufatwa nka Messi w’Abayapani

Ikipe ya Real Madrid yamaze gusinyisha Takefusa Kubo ufatwa nka Messi w’Abayapani, imuguze mu kipe ya Tokyo FC y’iwabo mu Buyapani.

Uyu musore wujuje imyaka 18 ku wa 04 z’uku kwezi, yagarutse ku mugabane w’Uburayi nyuma yo kuhava atandukanye n’ikipe ya FC Barcelona. Uyu musore yatandukanye n’ikipe ya FC Barcelona, nyuma yo gusanga iyi kipe yarakoze amakosa ajyanye n’igura ry’abakinnyi bari munsi y’imyaka 18.

Tafekusa yari umukinnyi wa FC Barcelona kuva muri Kanama 2011, aza kuhava mu mwaka wa 2015.

Ubwo yari muri La Masia (Ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya FC Barcelona), abenshi bamubonaga nk’uzavamo umukinnyi ukomeye cyane.

Ubuhanga yagaragazaga muri FC Barcelona y’abato ryatumye bamuha akazina ka ‘Messi w’Abayapani’.

Mu gihe FC Barcelona yari ifite ikizere cyo kuzisubiza uyu musore, byarangiye yigiriye muri Real Madrid basanzwe barebana ay’ingwe.

Ikipe ya Real Madrid yemeje ko yasinyishije uyu mukinnyi ibinyujije ku rubuga rwayo.

Iti” Takefusa Kubo azongerera imbaraga Castilla (Real Madrid y’abato) mu mwaka w’imikino utaha. Akina hagati mu kibuga asatira akaba afite technique nyinshi, ubuhanga bwinshi, amacenga adasanzwe intego ari ugutsinda igitego.”

“N’ubwo afite imyaka 18, Kubo yamaze gukinira ikipe y’Ubuyapani umukino mpuzamahanga (Yayikiniye bwa mbere ku wa 09 Kamena uyu mwaka ikina na El Salvador).

“Uyu mukinnyi w’Umuny’Azia yaje muri Blancos (Real Madrid) avuye muri FC Tokyo yo mu kiciro cya mbere mu Buayapani, aho yari amaze kuyikinira imikino 13 muri shampiyona akayitsindira ibitego 3, n’itatu mu gikombe cy’igihugu yayitsindiye igitego kimwe.”

Tafekusa Kubo mu mwambaro wa FC Barcelona yakuriyemo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger