AmakuruAmakuru ashushye

RDF yemeje ko abasirikare bayo bageze ku butaka bwa Congo

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyemeje ko ejo ku wa Mbere tariki ya 18 Ukwakira abasirikare bacyo bageze ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko mu buryo butari bwagambiriwe.

Ni nyuma y’amakuru yiriwe acicikana ejo hashize avuga ko ingabo z’u Rwanda zambutse ku butaka bwa Congo Kinshasa, zigakozanyaho n’ingabo za kiriya gihugu mu mirwano byavuzwe ko yamaze akanya gato mu gace ka Kibumba.

Ni amakuru yanemejwe n’Umuvugizi w’akarere ka gisirikare ka 34 muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Lt Col Guillaume Njike Kaiko.

Ati: “Habayeho ukwinjira kw’abasirikare b’u Rwanda muri Kibumba mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. Basubijwe inyuma n’igisirikare cya RDC cyahageze ngo gikaze umutekano.”

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko ingabo z’u Rwanda zageze kuri metero nke ku butaka bwa Congo Kinshasa zikurikiye abakora ubucuruzi bwa magendu butemewe bari bamaze kwambuka umupaka w’ibihugu byombi.

Iyi Minisiteri yavuze ko “Inzego z’umutekano z’u Rwanda zakurikiye abakora ubucuruzi bwa magendu bari bambutse umupaka w’u Rwanda na RDC, mu kagari ka Heru, umurenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu.”

“Ingabo z’u Rwanda zikurikirana iyubahirizwa ry’amategeko mu buryo butagambiriwe zambutse metero nke muri RDC ubwo zari zikurikiye abakora ubucuruzi bwa magendu bari batwaye imizigo itaramenyekanye ndetse bitekerezwa ko bari bafite intwaro.”

RDF ntiyasobanuye niba hari ukurasana kwaba kwarabayeho hagati y’ingabo zayo n’iza FARDC.

Igisirikare cy’u Rwanda cyakora cyo cyashimangiye ko gisanzwe gifitanye umubano mwiza n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi bakaba bakomeje ubufatanye mu by’umutekano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger