AmakuruInkuru z'amahanga

RDC: Umunyamakuru wa RTNC yishwe akaswe ijosi

Umunsi ku munsi hakomeza kugenda hagaragara ibikorwa bw’ubwicanyi butandukanye bwibasira abantu runaka bikozwe n’amatsinda y’abantu cyangwa se bikorwa n’abantu ku giti cyabo.

Mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakomeje kuvugwa inkuru y’urpfu rw’umunyamakuru witwa Hertier Magayane wari usanzwe akorera Radiyo na Televiziyo yitwa RTNC muri kiriya gihugu mu gace ka Rutchuru kabarizwa mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nkuko ibitangazamukuru bitandukanye byakomeje kugenda bibyandika, byavuze ko uyu munyamakuru w’imyaka 26 y’amavuko yishwe n’abantu batari bamenyekana nyuma y’uko bamukase ijosi bakamuta aho ngaho.

Amakuru akomeza avuga ko uyu munyamakuru yishwe ubwo yaragiye kureba abantu bari bamuhamagaye kuri telephone ngo bajye kugirana inama ariko akihagera abantu bazwi bahise bamugwa gituma bahita bamuka ijosi yitaba Imana.

Mu mwaka wa 2018 nibwo uyu munyamakuru w’imyaka 26 y’amavuko witwa Heritier Magayane, yatangiye gukorera RTNC mu gace ka Rutchuru ndetse akaba yari amenyerewe cyane mu biganiro bikomeye cyan byajyaga bitambuka kuri iki gitanagzamakuru bijyanye no gushishikariza urubyiruko guharanira amahoro mu gace ka Rutchuru no mu bindi bice byazahajwe n’intambara ziterwa n’inyeshyamba nyinshi zibarizwa muri kiriya gihugu.

Uyoboye Ingabo muri Rutchuru, Col Luc Albert Bakole Nyengeke yabwiye AFP ko uriya munyamakuru yagiye yitabye kuri terefone abantu bari bagiye kugirana inama bagahita bamwicira aho bagombaga guhurira ndetse ngo abamuhitanye bahise bajyana na telephone yari afite kugira ngo basibanganye ibimenyetso gusa iperereza rikaba ryahise ritangira go hamenyekane abakoze buriya bwicanyi.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger