AmakuruAmakuru ashushye

RDC : Moïse Katumbi yagize icyo avuga ku mpapuro yashyiriweho zo kumuta muri yombi

Moïse Katumbi Chapwe , umunyapolitiki utavuga rumwe na leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko impapuro leta yashyizeho zo kumuta muri yombi zidafututse.

Bwana Katumbi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko izi mpapuro yashyiriweho na Leta ya Congo zo kumuta muri yombi ntacyo zivuze mu gihe banamwangiye kwinjira mu gihugu.

Yagize ati : “Ni gute batanga impapuro zo kunta muri yombi kandi mu byumweru bibiri bishize baranyangiye kwinjira mu gihugu ubwo nabigeragezaga ? , Ubu ndi muri Namibia, niba bashaka kumfata bashobora kuza bakahansanga.”

Uyu munyepolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo, yanongereyeho ko ibyo bamushinja bidafatika.

Yakomeje agira ati: “Icyo navuga ni uko ntacyo bandega gifatika, ni nka kwa kundi bavuga ngo inguguru zirimo ubusa ni zo ziteza urusaku rwinshi. Abantu bari guteza akaga abaturage ba Congo ni bo bari ku butegetsi bakaba bari kunshinja ibirego by’ibihimbano.”

Moïse Katumbi yavuze ko abategetsi ba Kongo bari bakwiye kuba baramutaye muri yombi ubwo yageragezaga kwinjira muri iki gihugu mu ntangiriro za Kanama.

Mu ntangiriro y’uku kwezi kwa Kanama , Bwana Katumbi yashakaga kujya muri Congo mbere y’uko itariki ntarengwa yo gutanga kandidatire igera ku bashaka kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’iguhugu  ateganyijwe mu kwezi k’ Ukuboza uyu mwaka.

Uyu munyepolitike wahoze ayobora intara ya Katanga ubwo yageragezaga kwinjira muri Congo avuye muri  Zambia, leta ya Congo yamwangiye gukandagira ku butaka bw’iki gihugu.

Katumbi yahunze Congo mu mwaka wa 2016. Yakatiwe n’inkiko za Congo, akatirwa  adahari igifungo cy’amezi 36 ku birego avuga ko bijyanye n’impamvu za politiki.

Moise Katumbi wamamaye cyane kubera ikipe ya TP Mazembe yahoze abereye umuyobozi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger